Yanditswe Jun, 16 2023 10:57 AM | 46,363 Views
Ikipe y'Igihugu Amavubi yakoze imyitozo ya mbere kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye yitegura umukino uzayihuza na Mozambique mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Cote d'Ivoire.
Kuri uyu wa Kane nibwo Amavubi yaraye ageze mu Ntara y'Amajyepfo yakirizwa amashyi n'impundu ndetse n'imirishyo n'ingoma.
Yasanganijwe indabo ubwo yageraga mu Karere ka Gisagara aho icumbitse mu gihe yitegura umukino na Mozambique uteganyijwe kuri iki Cyumweru sa Cyanda z'igicamunsi kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Iyi myitozo yagaragayemo bamwe mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda ndetse na begenzi babo bakina imbere mu gihugu.
Ikipe y'Igihugu ya Mozambique nayo yaraye isesekaye mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira uwa Gatanu aho nayo yahise yerekeza i Huye aho igomba gutegerereza umukino wayo n'Amavubi.
Uyu mukino wakomejwe nuko ariwo ushobora gutuma Amavubi agarura icyizere cy'uko yabona itike y'Igikombe cya Afurika cyangwa amahirwe akayoyoka mu gihe yaba atsinzwe cyangwa anganyije.
Amavubi aherereye mu itsinda L rya 12 aho arikumwe na Senegal yamaze kubona itike yayo n'amanota 12, Benin inganaya amanota 4 na Mozambique, mugihe u Rwanda ruza ku mwanya wa nyuma n'amanota 2 gusa mu mikino ine bamaze gukina.
Kuri ubu harashakwa ikipe izajyana na Senegal mu gikombe cya Afurika.
Kuri uyu wa Gatandatu kandi, muri iri tsinda Benin izaba yakiriye Senegal.
Myugariro Usengimana Faustin ukina muri Al-Qasim SC yo muri Iraq mu myitozo y'Amavubi.
Hakim Sahabo ukinira ikipe ya Lille yo mu Bufaransa y'abatarengeje imyaka 19 nawe yakoranye n'abandi imyitozi ku nshuro ye ya mbere.
Hakizimana Muhadjili na Steve Rubanguka mu myitozo y'imbaraga imbere y'umutoza Carlos Alós Ferrer.
Biramahire Abedi, Ombolenga Fitina n'umuzama Ishimwe Pierre mbere yo gutangira imyitozo.
Umutoza Carlos Alós Ferrer yabanje kuganira n'abakinnyi mbere y'imyitozo.
Mugisha Didier rutahizamu wa Police FC na Serumogo Ali myugariro wa Kiyovu mu myitozo.
Mugisha Gilbert ahatanye na mugenzi we Ombolenga Fitina bose bakina muri APR FC mu myitozo y'Amavubi.
Amavubi yageze mu Majyepfo ku gicamunsi cyo kuwa Kane.
Mukunzi Yannick ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suede ubwo yageraga mu karere ka Gisagara.
Umuzamu Ntwali Fiacre ubwo yageraga i Gisagara.
Umutoza Carlos Alós Ferrer yakirijwe indabo mu Karere ka Gisagara.
Bizimana Djihad yakirijwe indabo mu Karere ka Gisagara.
Abaturage b'Akarere ka Gisagara bishimiye kwakira Ikipe y'Igihugu Amavubi.Shema Ivan
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru