AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali ni wo wugarijwe: Ishusho ya ruswa mu myaka itanu ishize – Soma inkuru...
  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Abiga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro ngo ibiruhuko babibyaje umusaruro

Yanditswe Jan, 04 2024 20:33 PM | 5,577 Views



Bamwe mu banyeshuri biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro na Tekiniki bavuga ko ibi biruhuko babibyaje umusaruro bavumbura udushya twahindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’igihugu.

Irasubije Jules umunyeshuri wiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro muri ibi biruhuko yakoze porogaramu (Application) ifasha abacuruzi kumenya ibyo baranguye, bacuruje ndetse n’imisoro babereyemo ikigo cy’imisoro n’amahoro.

Mfitumukiza Jonathan nawe yakoze porogaramu ifasha abagenda hirya no hino ku isi kumenya aho barara, ibyo barya ndetse n’uburyo bakora urugendo mu mihanda y’ibyo bihugu batamenyereye. Aba banyeshuri bavuga ko ibi biruhuko babibyaje umusaruro.

Bamwe mu babyeyi bishimira ko abana babo ibi biruhuko batabipfushije ubusa cyangwa ngo bajye mu ngeso mbi.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byigisha amasomo y’imyuga, ubumenyigiro na Tekiniki bavuga ko kuba abanyeshuri bafata umwanya mu biruhuko bagashyira mu bikorwa ibyo biga kandi bakavumbura udushya binatuma bitegura neza ibizamini bya leta kandi bakihangira imirimo.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ni uko abanyeshuri biga amasomo y’imyuga n’ubumenyi bagomba kuba bari hejuru ya 60% muri uyu mwaka wa 2024 . Iyi gahunda yo guhanga udushya tw’ikoranabuhanga ikaba ari kimwe mu bisubizo byo guhanga imirimo mu Rwanda.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/0nnijIFuZDk?si=LXTeOK87ogumrkcA" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

Jean Paul TURATSINZE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage