AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Abanyeshuri ba Kaminuza bafashwe barenze kumabwiriza yo kwirinda Covid19

Yanditswe Jul, 14 2021 13:57 PM | 52,782 Views



Abanyeshuri 13 ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare,  bafatiwe mu munsi mukuru wo kwizihiza isabukuru ya mugenzi wabo bivuze ko  barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid19.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare, bwongeye kwibutsa abaturage cyane cyane urubyiruko kudakerensa iki cyorezo cya Covid19.

Aba banyeshuri uko ari 13  bafashwe mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kabiri,  bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya mugenzi wabo witwa Ihorindengera Anita yizihirijwe  mu rugo aho acumbitse mu kagari ka Barija mu Mujyi wa Nyagatare.

aba banyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare  bacumbikiwe kuri station ya Police ya Nyagatare, aho bumvikana bicuza ibyo bakoze  bagahamya ko batazongera kugwa mu makosa nk’aya ahembera ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny avuga ko nubwo aba bafashwe bagiye  kwigishwa ndetse bakanacibwa n’amande y'amafaranga  ibihumbi icumi kuri buri muntu nk’uko yashyizweho na Njyanama y'akarere ka Nyagatare, ngo ntibikwiye na gato  ko urubyiruko rwiga muri Kaminuza arirwo rwakomeza kwica amabwiriza yo kwirinda covid19, akanibutsa ariko  ko kugira ngo icyi cyorezo cyiranduke  bisaba kwirinda kwa buri wese.

Si ubwa mbere mu karere ka Nyagatare hafatiwe abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda  Covid-19, kuko mu bihe bitandukanye hari abafatwaga bakigishwa bakanacibwa amande kuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19 bakoze ibikorwa bitandukanye ariko byose bihuriye ku mwihariko wo gukwirakwiza icyi cyorezo.

Uko iminsi yicuma icyorezo cya Covid-19 kirushaho gukaza umurego, ndetse n’abacyandura bagakomeza kwiyongera, ari na yo mpamvu abantu bagirwa inama yo gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yose yo kukirinda.


Olivier Tuyishimire




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku m

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo