Yanditswe Dec, 20 2017 15:53 PM | 5,752 Views
Perezida wa repubulika Paul Kagame kuri uyu wa 3 yatangiye uruzinduko rw'akazi mu gihugu cya Sudan aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Omar Al Bashir, byibanze ku bufatanye n'umubano hagati y'ibihugu byombi, haba mu bijyanye n'umutekano politiki n'ubukungu.
Paul Kagame yageze i
Khartoum muri Sudan mu ruzinduko rw'iminsi 2. Yabanje kwakirwa mu cyubahiro
gihabwa umukuru w'igihugu nyuma aza kugirana ikiganiro na mugenzi we Omar Al
Bashir.
Aba bakuru b'ibihugu byombi n'intumwa zari zibaherekeje bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano n'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Sudan. By'umwihariko perezida wa Sudan yashimye u Rwanda ku bw'uruhare rugira mu kugarura amahoro n'umutekano muri Afurika rwohereza ingabo mu butumwa bw'amahoro. Yavuze ko bashima umusanzu w'ingabo z'u Rwanda mu kugarura amahoro mu ntara ya Darfur aho rumaze imyaka isaga 10 rwoherezayo ingabo, kuri ubu zigira uruhare mu kwambura abaturage intwaro batunze mu buryo butemewe n'amategeko.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo ni umwe mu bayobozi ku ruhande rw'u Rwanda bari kumwe na perezida wa republika Paul Kagame. Abandi baherekeje perezida wa republika harimo minisitiri w'ingabo gen. James Kabarebe, uw'ubucuruzi n'inganda Vincent Munyeshyaka, n'abandi bayobozi bakuriye inzego zirebana n'umutekano, ubucuruzi n'ishoramari.
Muri uru ruzinduko rw'iminsi 2 kandi biteganyijwe ko perezida Paul Kagame asura ingoro y'ibimenyetso by'amateka ya Sudan na kaminuza mpuzamahanga ya Afurika, akaganira n'abanyeshuli bayigamo. Haranasinywa amasezerano ashyiraho akanama ngishwanama gahuriweho n'ibihugu byombi kajya kigirwamo ibibazo bya politiki.
U Rwanda na Sudan bihurira muri imwe mu miryango y'akarere by'umwihariko uhuza ibihugu bituriye ikibaya cy'uruzi rwa Nil rufite isoko mu Rwanda.
Inkuru mu mashusho:
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
2 hours
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe
2 hours
Soma inkuru
MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse
4 hours
Soma inkuru
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
4 hours
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
5 hours
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru