AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

PM Dr. Ngirente arasaba ababyeyi kugira uruhare mu kurinda igwingira ry'abana

Yanditswe May, 17 2018 17:12 PM | 26,743 Views



Ministiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente arasaba ababyeyi bombi gufata iya mbere mu kurandura igwingira ry’abana bato Leta ikaza ibunganira kugira ngo bigerweho. Ibi yabisabye ubwo yari mu Karere ka Nyabihu mu gutangiza ubukangurambaga bwo kurandura igwingira ry’abana bato.

Muri gahunda yo gutangiza ubu bukangurambaga, Ministiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasuye anagaburira abana 140 bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu barererwa mu rugo mbonezamikurire rwa Bigogwe. 

Ababyeyi bahigishirizwa gutegura indyo yuzuye, gukangura ubwenge bw’abana no kubigisha ibintu bitandukanye. Ministiri w’Intebe kandi yeretswe ibikorwa byo gupima abana ibiro, mbere yo kubaha ikinini cya vitamini A n’icy’inzoka.

Kugira ngo iyi gahunda izagerweho, Ministiri w’Intebe avuga ko ababyeyi bagomba kuyigiramo uruhare rufatika Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakaza babunganira.

Intara y’iburengerazuba niyo iza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye bangana na 45 ku ijana, mu gihe akarere ka Nyabihu na ko kaza mu twa mbere n’abana 59 ku ijana.

Mu Rwanda ubusanzwe habarurwa abana 38% bagwingiye biganje mu turere 13 tuzibandwaho muri iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 5.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS risaba ibihugu ko kugwingira bitakagombye kugera kuri 20% by’abana.

Yasser Gammal uhagarariye banki y’isi mu Rwanda yizeza Leta y’u Rwanda ko bazafatanya mu bishoboka byose imirire mibi n’igwingira bikaranduka vuba mu bana b’u Rwanda. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano