AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Inteko yatoye umushinga w'itegeko ry'imitunganyirize y'ubutegetsi bw'ubucamanza

Yanditswe May, 04 2017 15:30 PM | 2,561 Views



Abadepite batoye umushinga w'itegeko rishyiraho urukiko rw’ubujurire nk'uko biteganywa muri iri tegeko, urukiko rw’ubujurire ruzafasha kurangiza ibirarane by'imanza bisaga 1,200 byari mu rukiko rw'ikirenga, rwasigaranye gusa ububasha bwo kuburanisha imanza za politike no gutanga imirongo migari mu nkiko.

Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yabanje kugaragarizwa raporo yakozwe na komisiyo ya politike n'uburinganire kuri uyu mushinga w'itegeko rigena imitunganyirize n'imikorere y'ubutegetsi bw'ubucamanza mu Rwanda nayo ibanza gutorwa ku gipimo cya 94.1%. Ingingo 84 zigize iri tegeko zatowe n'abadepite bari bitabiriye inteko rusange nyuma yo gusaba ko hari ingingo zimwe zakorerwa ubugorarangingo.

Umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ubutabera ushinzwe ivugururwa ry'amategeko Evode Uwizeyimana avuga ko muri uyu mushinga hagaragaramo ingingo nyinshi zirimo ishyirwaho ry'urukiko rw'ubujurire rwitezweho kurangiza imanza z'ibirarane ziri mu rukiko rw'ikirenga.

Urukiko rw'ubujurire rugiye kujyaho kandi ntiruzajya rugenzurwa n'urwego rw'ubucamanza nk'uko bisanzwe mu zindi nkiko. Abacamanza barwo bazajya bashyirwaho na prezida wa republika mu gihe abasanzwe bashyirwaho n'inama nkuru y'ubucamanza.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano