AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Uheza umugore mu iterambere aba asa nk’uheza umubyeyi,umwana cyangwa mushiki we mu iterambere- Perezida Kagame

Yanditswe Oct, 01 2015 17:19 PM | 4,255 Views



Perezida Kagame yatanze kiganiro mu ishami ryigisha Business rya Kaminuza ya Pennsylvania iherereye mu mujyi wa Philadelphia muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba yasobanuye ko u Rwanda rwamaze kubaka umusingi uzafasha mu kurushaho kubaka ejo heza. Wharton School of Business yatumiye Perezida Kagame ngo abagezeho ikiganiro kibanze ku kuntu u Rwanda rwabashije kwiyubaka. Perezida Kagame yaberetse ko abanyarwanda bahisemo ko bo ubwabo bagomba kwihitiramo ibibabereye, na none kandi bahitamo kureba kure. Perezida Kagame yasobanuye ko ibyo byafashije mu kubaka umusingi abanyarwanda bazakomeza kubakiraho ejo heza:{“Twihatiye ibirebana no gutanga urubuga ku bakora ishoramari, twitaye kandi ku kintu kirebana n’umutekano waba uw’abaturage n’uha icyizere abashora imari mu Rwanda ,ibyo ni ibintu byagiye byungikana bikadufasha kwihuta mu kuzamura ubukungu. Simvuga ubukungu mu bushitura abantu gusa ndavuga ubukungu buzana iterambere, kandi rikagera kuri bose ari nabyo byatumye duharanira ko abanyarwanda bo ubwabo bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere.” } Perezida Kagame yabajijwe ikibazo kijyanye n’ukuntu u Rwanda rwamenyekanye cyane mu birebana no guteza imbere umugore:{“Ni izihe nyungu sosiyete runaka ikura mu kuba nk’umuntu yaheza umubyeyi we, mushiki we cyangwa umukobwa we, ntibyumvikana. Byongeye kandi noneho mu Rwanda 52% by’abaturage b’ u Rwanda ni abagore, ngaho tekereza gufata 52% by’abaturage bawe ukabaheza mu bukungu bw’igihugu warangiza ukibwira ko ukora ibikwiye. Aha hazamo n’ikibazo cyo kubaha uburenganzira bwa muntu, rero twe twabyumvise kare ko bikwiye ko abagore kimwe n’abandi baturage bose bagomba kugaragara mu nzego zose bakagira n’uruhare mu bikorwa byose biganisha ku iterambere.”} Perezida Kagame Kugeza ubu 64% by’imyanya yo mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite irimo abagore. Mu buyobozi bwa Wharton School of Business bamenye cyane u Rwanda ubwo umwe mu bayobozi baryo Madame Katherine Klein yarusuraga ari mu bukerarugendo.Yahakuye amakuru yamutangaje y’igihugu cyanyuze muri Jenoside ariko nyuma kikabasha kwiyubaka byanatumye ahazana abanyeshuri b’iyi kaminuza kuhigira amasomo yabo mu birebana no kwiyubaka kw’igihugu kivuye mu makuba.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage