AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

uRwanda n'uBurundi biyemeje gushyira iherezo ku bibazo by'umubano utifashe neza

Yanditswe Oct, 20 2020 23:20 PM | 119,715 Views



Guverinoma y'u Rwanda n'iy'u Burundi ziyemeje gusasa inzobe no gushyira iherezo ku bibazo by'umubano utifashe neza bimaze imyaka 5.

Ni umwanzuro wafatiwe mu biganiro byahuje ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga b’ibihugu byombi imbona nkubone.Ibiganiro byabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi I Nemba mu karere ka Bugesera.

Nemba mu burasirazuba bw'u Rwanda hamwe mu ho u Rwanda rugabanira n'u Burundi niho ibi biganiro byabereye byitabirwa n'abayobozi mu nzego zitandukanye ku mpande zombi, Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga yarahagariye u Rwanda, mugenzi we Amb. Albert Shingiro yarahagarariye u Burundi.

Ni ibiganiro byari bigizwe n'ibice bitatu icyakora byose hamwe byatwaye nk'amasaha abiri, bakigera ku mupaka bose bari bubahirije ingamba zo kwirinda COVID - 19 zirimo nko kwambara agapfukamunwa, kudasuhuzanya abantu bahana ibiganza n'ibindi.

Minisitiri Dr. Vincent Biruta yabanje guha ikaze mu Rwanda mugenzi we n'itsinda yari ayoboye anagaruka ku haturutse iki gitekerezo cy'iyi nama.

''Kandi tunabashimire iki gitekerezo mwagize cyo kugira ngo duhure, tuganire ku mubano w'ibihugu byacu byombi, ibihugu by'abavandimwe ntituri abaturanyi gusa ibi bihugu n'iby'abavandimwe.'' Minisitiri Biruta 

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga mu Burundi Albert Shingiro agaragaza ko umuti w'ibibazo bimaze imyaka itanu hagati y'ibihugu byombi uzava kuri ba nyir'ubwite aribo Burundi na Rwanda.

''Twaje kugira tubereke yuko twifuza yuko imigenderanire n'igihugu c'ibanyi c'u Rwanda, imigenderanire nkuko mubizi yatosekaye kuva 2015 ubu rero Leta y'u Burundi irifuza yuko iyo migenderanire twogerageza tukayinagura kugira ngo dusubire kubana neza nka mbere tubane nk'abavukanyi, nk'ababanyi nibyo nama mbwira abantu bahora bashaka ngo guhuza u Rwanda n'u Burundi ababimbwira benshi ndababwira yuko bidashoboka ko bidakenewe, turaziranye cane Abanyarwanda n'abarundi ibibazo dufise tujya kubitora twebwe nyine n'ibyo by'ibi turiko turakora ubu, ibi ni inshamake byinshi turaza kubivugana muri ca gikorwa c'abantu babiri.'' Minisitiri Shingiro

Niko byagenze ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga bombi Dr. Biruta na Amb. Shingiro bakomereje mu nama yabahuje mu muhezo imara nk'igihe cy'isaha imwe.

Nyuma y'iyi nama yabereye mu muhezo abayobozi bombi bahanye ubutumwa bwanditse bugenewe guverinoma zombi.

Minisitiri Biruta yavuze ko ibiganiro yagiranye na mugenzi we mu muhezo byagarutse ku kibazo muri rusange uko giteye aho kuba ingingo imwe ku yindi banarebera hamwe icyabaye imbarutso y'umubano mubi hagati y'impande zombi.

''Twaganiriye ku bintu bitandukanye byumwihariko ibintu byatumye umubano w'ibihugu byombi uzamo agatotsi cyane cyane guhera mu 2015 tukaba twiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y'ibihugu byacu wongere kuba mwiza akaba ari no muri urwo rwego nemeye ubutumire bwa mugenzi wanjye bwo kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy'u Burundi ku m atariki tuzumvikanaho, ndagira ngo nongere gushimangira ubushake bwagaragajwe n'ubuyobozi bw'igihugu cyacu aho twagaragaje mu bihe bitandukanye ubushake bwo kugira ngo duharanire kugira imibanire myiza hagati y'igihugu cyacu n'ibihugu bindi duturanye harimo n'u Burundi." Minisitiri Biruta 

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga yagaragaje ko iyi nama izakurikirwa n'izindi nama zizahuza abandi ba Minisitiri mu nzego z'itandukanye nk'iz'umutekano n'izindi bityo bagende basesengura ingingo ku yindi ahari agatotsi hashakirwe umuti kugira ngo ubuhahirane hagati y'impande zombi bwongere kubaho nkuko byahoze mbere ya 2015.

Yanditswe na Paul Rutikanga 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage