AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kwigira no kwihutisha iterambere ntibyashoboka hatabayeho umuco wo kuzigama-Ministre KANIMBA

Yanditswe Dec, 19 2013 11:53 AM | 4,442 Views



{Ministre w’ubucuruzi n’inganda Kanimba Francois arasaba inzego z’uturere kurushaho kwegera abaturage bakabasobanurira gahunda zo kuzigama no gukora cyane bagamije kwigira. Ibi yabitangarije i Musanze ejo kuwa gatatu asoza ibiganiro bigamije kumvikanisha ubukangurambaga bwaguye kuri gahunda zo guhanga imirimo no gutanga services nziza hagamijwe kumvikanisha gahunda yo kwigira no kwihutisha iterambere ry’igihugu. Ubwo bukangurambaga bwateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB ababwitabiriye biyemeje guhaguruka bakongera imbaraga mu iterambere ry’icyaro cy’intara y’amajyaruguru.} Ubuyobozi bw’intara, Inama nyobozi na njyanama z’uturere, urugaga rw’abikorera n’inzego z’abagore n’urubyiruko nizo zatumiwe mu biganiro nk’ibi bigamije kumvikanisha ku buryo bwaguye gahunda yo kwigira mu cyiswe “Campain for promoting Duharanire Kwigira Philosophy in the local govts”. Hitawe cyane ku buryo Abanyarwanda bagomba gutezwa imbere n’ibyiza by’iwabo kandi bagahanga udushya tubaha amafaranga, haganiriwe ku byiza byo kuzigama binyuze mu bimina, amabanki n’ibigo by’imari nka saccos, gahunda ya Hanga Umurimo n’iterambere ry’abagore n’urubyiruko ku buryo bw’umwihariko. Ministre w’ubucuruzi Francois Kanimba wavuze ko Koperative Umurenge saccos zazamuye icyaro kandi zikigisha abaturage kuzigama kuko bazibonamo nka banki zabo iwabo yashimangiye ko 50% by’abitabiriye gahunda ya Hanga Umurimo ari abagore. Yavuze ariko ko kuzigama bitarumvikana ku buryo hakenewe ubufatanye ku buryo bwimbitse. Ku ruhande rwa Rwanda Governance Board, umuyobozi mukuru wayo Prof. Shyaka Anastase yemeza ko hatewe intambwe ariko hakaba hakiri byinshi byo gukora kugira ngo iterambere ryihute hose. Yagaragaje ko imikorere n’imikoranire y’inzego hirya no hino itaranozwa nk’aho usanga abayobozi bamwe batazi ibyiza birimo n’umutungo kamere nk’amabuye y’agaciro ari mu duce bayobora. Ngo ibyo bigomba gukosoka abayobozi bagasobanukirwa aho bayobora hose kandi hakagaragara ubushake bubyara ubushobozi ariko nako kwigira. Abari muri ibi biganiro bahawe ubuhamya bw’abiteje imbere bagahanga imirimo itanga akazi ku bantu biganjemo abagore n’urubyiruko. Izi gahunda zo guhanga imirimo abazigezeho bashishikarijwe kurushaho kuzikwirakwiza mu bandi kugira ngo nabo aho bari bahave batere imbere nk’uko byashimangiwe na gouverneur Bosenibamwe Aime. Bagaye kandi abakingira ikibaba abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abakora ubucuruzi bw’urunguze cyangwa Bank Lambert kuko butagaragaramo ubufatanye mu kubaka igihugu basaba ko abo bizagaragaraho bose bazajya bakurikiranwa n’amategeko.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage