AGEZWEHO

  • Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe – Soma inkuru...
  • Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize – Soma inkuru...

Isi yose ikwiye guhagurukira ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere kuko kibangamiye iterambere

Yanditswe Jan, 26 2015 13:02 PM | 3,120 Views



Ikiganiro ku mihindagurikire y'ikirere ni kimwe mu byaranze ihuriro ry'ubukungu bw'isi ryasoje imirimo kuwa gatandatu. Perezida Kagame nawe yitabiriye iki kiganiro. umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki-moon wagitangije yagaragaje ko uko iterambere ry'ubukungu ryiyongera bigira ingaruka ku bidukikije n'ikirere: {“Mu myaka 15 iri imbere kugera mu mpera za 2030, isi izashora imari mu buryo bwimbitse, mu bikorwa remezo bishya, mu mijyi, mu ngufu no mu buhinzi. Iyaba iyi mari yajyaga mu bikoresho bisohora umwuka muke wa carbon, mu ikoranabuhanga no muri services, twazaba turi mu nzira nyayo igana ku muryango w'abatuye isi urambye utagira uwo uheza.”} Izi ngaruka mu buryo bufatika, umushoramari w'umuholandi Paul Polman nawe wari muri iki kiganiro, asanga zibasira cyane abakene kandi ikiguzi cy'ibyangizwa na zo, kikaba kiri hejuru: {“Tugenda tubona ko ahari imihindagurikire y'ikirere, kandi biri henshi cyane mu isi, mu bijyanye n'ibiza bituruka ku miterere y'isi mu myaka 10 ishize, 2,700 by'ikiguzi cy'inyongera kandi ni abakene bahazaharira cyane. Mu bijyanye no gushakira abatuye isi ibibatunga, ibyo bakeneye biriyongera bikabije, uko n'ubukungu buzamuka. 50% by'amashyamba yangizwa ku isi, ni ukubera gukenera ibiribwa. Gutema amashyamba bizamura ubushyuhe kuri 15%. Na byo bikagira ingaruka ku baturage bakennye.”} Perezida w’u Rwanda Kagame akaba atangaza ko kugira ngo igihugu gihangane n'izi ngaruka cyashyizeho ikigega cyihariye: {“Twashyizeho ikigega ku mihindagurikire y'ikirere. Ubwo twagitangizaga umwaka ushize, twahise tubona miliyoni 75 z'amadolari yavuye mu ngengo y'imari ya Leta n'abafatanyabikorwa bashyizemo amafaranga. ibi bigaragaza uko twitaye kuri iki kibazo. Biratanga icyizere, kuko buri muntu avuga uburyo iki kibazo kihutirwa, iyi nayo ni intambwe ubwayo yatewe kuba biri ku mutima wa buri wese, agashaka no kugira icyo akora. Rero dukwiye guhuza izi mbaraga za buri gihugu n'izo ku rwego mpuzamahanga.”} Uretse iki kigega, u Rwanda kandi rwafashije abaturage kubungabunga ibidukikije habaho gukoresha neza ibikomoka ku mashyamba, kubungabunga ubutaka n'ibindi bisobanurwa na perezida Kagame. Naho perezida wa banki y'isi Jim Yong Kim yizeza ko bazakomeza gushyigikira iterambere bibanda ku ishoramari rigirira abaturage akamaro ribavana mu bukene bukabije kandi ritabangamira ibidukikije. Abandi bari muri iki kiganiro nka Michael Spence umwarimu mu ishuri rya Stern School of Business muri kaminuza ya New York ndetse na Christine Lagarde umuyobozi mukuru w'ikigega mpuzamahanga cy'imari FMI wakiyoboye bagarutse ku buryo imihindagurikire y'ikirere ibangamiye iterambere ry'ubukungu ku isi, bityo kikaba ikibazo gikwiye guhagurukirwa n'inzego zose zifatanyije, abikorera, societe civile na za guverinoma.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage