AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abagororwa bashyikirijwe ibindi bikoresho nyuma y'aho ibyo bihiriye muri gereza

Yanditswe Dec, 27 2016 16:07 PM | 2,571 Views



Abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyarugenge bashyikirijwe na MIDIMAR bimwe mu bikoresho bishya bisimbura ibiherutse guhira muri iyo gereza ku cyumweru gishize. Ministre ushinzwe imicungire y'ibiza no gucyura impunzi yasabye ko intsinga z'amashanyarazi zishaje zo mu magereza zakongera kwitabwaho, kuko zateza impanuka zishobora guhitana ubuzima bw'abantu.

Ibi ni mu gihe abagororwa 171 bafungiye muri gereza ya Nyarugenge(1930) bagizweho ingaruka n'inkongi y'umuriro uherutse gutwika igice kimwe cy’aho barara, ibikoresho byabo bigahiramo, nibo Minisiteri y'imicungire y'ibiza no gucyura impunzi yageneye ibikoresho bishya bigizwe n'ibiryamirwa, ibikoresho byo ku meza n'iby'isuku bifite agaciro ka miliyoni 4.

(Reba Inkuru Hano...Gereza ya Nyarugenge yarahiye)

Ibyavuye mu iperereza ry'ibanze byerekana ko iyo nkongi ishobora kuba yaratewe n'umuriro w'amashanyarazi kubera insinga zishaje. Ministre ushinzwe imicungire y'ibiza no gucyura impunzi Seraphine Mukantabana yasabye abashinzwe kujya bagenzura icyaricyo cyose cyateza inkongi muri za gereza.

Komisireri mukuru w'urwego rw'igihugu rushinzwe infungwa n'abagororwa George Rwigamba yavuze ko hagiye gukorwa ubukangurambaga muri za gereza mu bijyanye no kwirinda impanuka zishingiye ku nkongi y’umuriro.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage