AGEZWEHO

  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yerekanye ingaruka za politiki yo kugabanya Isi mo ibice – Soma inkuru...

Baribaza impamvu Afurika itumiza hanze ibyo kurya bitwara amamiliyari

Yanditswe May, 21 2014 18:50 PM | 2,536 Views



Icyegeranyo ku buhinzi cyakozwe n’itsinda rikurikirana iterambere ry’Afrika Africa Progress Panel Report, kigaragaza ko umugabane w’Afrika utumiza hanze ibyo kurya bifite agaciro ka miliyari 35 z’amadolari. President wa Banki Nyafrika Itsura amajyambere Dr Donald Kaberuka avuga ko Afrika ishobora kwivana mu bukene iteje imbere ubuhinzi. Icyegeranyo cyiswe Grain Fish Money cyakozwe n’itsinda rikurikirana ibijyanye n’iterambere ry’Afrika, Africa Progress Panel, kibanze ku buhinzi n’uburobyi. Kigaragaza ko Afrika itumiza hanze ibyo kurya biyihenze kugera kuri miliyari 35 z’amadolari buri mwaka. Nyamara ifite ubutaka bwera n’abantu bafite imbaraga zo gukora. Bamwe mu bagize itsinda rya Africa Progress Panel nka Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria ndetse na Peter Eigen washinze umuryango Transparency International urwanya ruswa, bitabiriye inama yo mu rwego rwo hejuru yagaragarijwemo iyi raporo. Basanga hari ibibazo bigikomereye Africa mu rwego rw’ubuhinzi birimo ibikorwaremezo, kubona inguzanyo no kubona isoko ry’ibyo basarura. {“Iyo muvuga ko mworohereje abahinzi borozi kubona inguzanyo, ku nyungu ya 20%, 18%, 15% hanyuma tukikomanga ku gatuza tukavuga ngo yego twafashije abahinzi kubona amafranga. Turimo kwibeshya twe ubwacu. Kuko nta kuntu abacuruzi bakunguka amafranga angana atyo keretse ahari bahinga cocaine”} Peter Eigen we yavuze ko {“Abantu bashaka kubaka imihanda ifasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko bawukuye mu mirima, ntibafite ingufu nk’iz’abubaka imihanda mini, ku bw’ibyo rero bisaba ubuvugizi bwo ku rwego rwo hejuru kugira ngo ubone inkunga wenda ya Banki y’isi, isanzwe igenerwa imishinga minini itari iyo mu bwikorezi gusa ,ahubwo iyo mu rwego rw’ingufu, ingomero z’amashanyarazi ngari n’ibindi”} Ubuhinzi nyamara ngo buri mu byateza imbere Africa. Icya ngombwa ni ukwiyemeza kububyaza umusaruro nk’uko bisobanurwa na prezida wa BAD Dr Donald Kaberuka: {“Bivugwa ko mu myaka ya za 1940, abaturage bagera kuri 40% muri Cap Vert bicwaga n’inzara. Uyu munsi, Cap Vert irihaza mu biribwa. Mu by’ukuri si ikibazo cyo kugira imvura nyinshi cg umutungo kamere, ni ukwiyemeza gukora ikintu runaka” } Dr. Kaberuka yatanze urugero kuri Afurika y’ Iburasirazuba nk’agace na none kateye intambwe mu kwihaza mu biribwa. {“Hano muri iki gihugu hari igice cyo mu burasirazuba cyari kizwi kurangwamo ibibazo, buri mwaka cg ibiri habagaho inzara kubera amapfa. Uyu munsi, niho kigega cy’ibiribwa kuri iki gihugu. Icyabaye ni ugucunga neza amazi, bimwe mu bikorwaremezo by’ibanze na gahunda y’inka kuri buri muryango” } U Rwanda nk’uko byagaragajwe na Clare Akamanzi ushinzwe ibikorwa muri RDB rwafashije abahinzi kubona amafumbire n’imbuto z’indobanure, ingwate binyuze mu kigega BDF n’ibikorwaremezo nk’ibyo kuhira imyaka. 2/3 by’abatuye Afrika babeshejweho n’ubuhinzi, kandi mu mwaka w’2050 ngo Afrika yagombye kuzaba ihaza isoko ry’isi mu biribwa. Gusa harakibazwa niba ubuhinzi muri Afrika hari igihe buzaba business nk’izindi zose, niba amabanki y’ubucuruzi adapfa guha inguzanyo ababurimo. .


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage