AGEZWEHO

  • Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri Rutayisire – Soma inkuru...
  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...

Ababyeyi bafite uruhare runini mu burere bw’abana babo

Yanditswe Sep, 01 2014 14:49 PM | 2,619 Views



Abafite utubari n’abafite inzu z’urubyiniro mu mujyi wa Kigali baratangaza ko guhangana n'ikibazo cy'abana banywera inzoga mu kabari bari munsi y’imyaka 18 bishoboka, ababyeyi nibagira uruhare rwisumbuye mu burere bw’abana babo. Ibi bitangajwe nyuma y'inama yabahuje ku wa kane n'umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi (DCGP) Dan Munyuza wagaragaje ko abafite utubari n’utubyiniro bateshuka ku itegeko ribuza guha abana ibisindisha. Itabwa muri yombi ry'abana basaga 40 batagejeje ku myaka y'ubukure bari mu tubari mu mikwabo ibiri ya Polisi iheruka, ryongeye kugaragaza uburyo kunywa inzoga muri uru rubyiruko bikiri ingorabahizi. Iri tabwa muri yombi ryakurikiwe n'ifungwa rya tumwe muri utu tubari, kugeza ubu ndetse tumwe muri two tukaba tugifunze. Iki kibazo cyanahuje muri iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda n’abafite utubari n’utubyiniro bakorera mu mujyi wa Kigali. Iyi nama yanagaragayemo umuyobozi w’umujyi wa Kigali n’abayobozi b’uturere dutatu tugize uyu mujyi, dore ko ari nawo uvugwamo cyane ikibazo cy’abana batagejeje ku myaka 18 bajya mu tubari n’utubyiniro bagafata ibisindisha. Ku bwa DCGP Dan Munyuza, umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi, abafite utubari bagomba kurinda abana ibisindisha kuko uretse ko no kuba itegeko, bikwiye kuba inshingano za buri munyarwanda. {"kugira urubyiruko rwiza rwatojwe umuco birareba twese nk'abanyarwanda ndetse bikanareba n'abafite izo business cyangwa night clubs mu mujyi no mu gihugu hose".} Hagati aho ariko, abafite utubari bo bavuga ko kurandura iki kibazo bigomba gutangirira mu miryango. Bavuga ko ababyeyi aribo bagomba gufata iya mbere mu burere bw’abana bwabo, kugira ngo batishora mu nzoga bakiri bato. Igitekerezo cy’uko ababyeyi bagomba kugira uruhare mu kurwanya ko abana bajya mu bisindisha n’ibiyobyabwenge kandi kinashimangirwa na bamwe mu rubyiruko,ruri mu kigero cy’imyaka y’ubukure. Guha cyangwa kugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, cyangwa kumukoresha mu icuruzwa ryabyo, bihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage