AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Zimwe mu mpinduka zikomeye zabaye mu bukungu mu myaka 30 ishize

Yanditswe Mar, 25 2024 18:57 PM | 75,830 Views



Abasesengura iby’ubukungu bemeza ko bashingiye ku byakozwe mu myaka 30 ishize, bitanga icyizere ko n’ibiri mu cyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 bizagerwaho birimo n’uko umuturage azaba yinjiza ibihumbi 14 by’Amadolari ku mwaka. 

Ni mu gihe Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ashimangira ko ibigerwaho bishingiye ku ngamba n’amavugurura mu nzego z’ubukungu.

Impinduka mu bukungu bw'u Rwanda zitangirana n'ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ingamba zinyuranye zo kuvugurura urwego rw'imari ziri mu byatumye ubukungu buzamuka. 

Mu mwaka wa 1995 ingengo y'imari y'u Rwanda yari miliyari 56 aho inkunga z'amahanga zari ku gipimo kiri hejuru ya 90%. 

Mu mwaka wa 2018/2019 ingengo y'imari yari miliyari 2,443.5, ingengo y'imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2023/2024 ni miliyari 5,030. 

Amafranga ava imbere mu gihugu uteranijeho inguzanyo igihugu kizishyura bingana na 87% by'ingengo y'imari yose bivuze ko inkunga ziri ku gipimo cya 13%.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko habaye impinduka zikomeye mu bukungu mu myaka 30 ishize.

Ikindi kimenyetso cy'impinduka mu bukungu bw'u Rwanda mu myaka 30 ishize, ni iterambere ry’urwego rw’imari n’izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu. 

Mu mwaka wa 2008 abagerwagaho na serivisi z’imari bari 14%, ubu bageze kuri 93%.

Impuzandengo y’umusaruro mbumbe w’umwaka wa 2023 wari ku gipimo cya 8.2%, mu gihe hari hitezwe ko uzazamuka ku gipimo cya 6.2%. 

Urwego rw’ubuhinzi rwihariye 27% by’umusaruro mbumbe wose w’umwaka wa 2023, urwego rw’inganda rukagira igipimo cya 22% naho urwa serivisi rukiharira igipimo cya 44%.

Abikorera by'umwihariko abo mu rwego rw'inganda, bavuga ko kuba leta igira bimwe yigomwa nk'imisoro y'ibitumizwa hanze bifasha inganda, nabyo bibatera imbaraga mu kongera umusaruro uzikomokaho.

Mu mwaka wa 1994 umunyarwanda yinjizaga amadolari 146 ku mwaka, naho muri 2018 yinjizaga amadolari 778 ku mwaka. 

Kuri ubu abarirwa amadolari 1040, ariko biteganyijwe ko mwaka wa 2035 umunyarwanda azaba yinjiza amadolari ibihumbi 4 ku mwaka, naho mu cyerekezo 2050 biteganijwe ko azaba yinjiza ibihumbi bisaga 12 by'amadolari ku mwaka.

Umusesenguzi mu bukungu, Habyarimana Straton asobanura ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize, bishimangira n'ibishobora kugerwaho mu cyerekezo 2050.

Kwiyongera kw'imirimo idashingiye ku buhinzi yaba ishingiye ku nganda na serivisi zitandukanye, abaturage babibonamo inyungu ikomeye ku mibereho rusange yabo.

Urwego rw'ibikorwaremezo ni rumwe mu byagize uruhare rukomeye mu iterambere igihugu cyagezeho mu myaka 30 ishize, kuko byorohereje ubuhahirane. 

Nk'imihanda mu gihugu habarurwa ibilometero 1,600 bya kaburimbo yubatswe indi irasanwa, mu gihe ibirometero 3,700 by'imihanda y'imigendererano (feeder roads) nayo yatunganyijwe, ibilometero 2,160 muri rusange byamaze gushyirwaho amatara.

U Rwanda ruza ku mwanya wa 2 muri Afurika mu korohereza ishoramari nk'uko raporo ya Doing Business ikorwa na banki y'isi ibigaragaza, ibi birwongerera amahirwe yo kureshya abashoramari no kubonera abaturage imirimo kugira ngo bazamure imibereho yabo n'amafranga binjiza kandi babashe no guhaha.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage