AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Zimwe mu modoka za Leta zapfuye zikomeje kwangirikira muri za parikingi

Yanditswe Aug, 21 2019 10:48 AM | 14,450 Views



Mu gihe mu bigo bimwe na bimwe bya Leta hakigaragara imodoka zahapfiriye zikahasazira,kandi bamwe mu bayobozi b’ibyo bigo bakaba badashoboye kuzisana, Minisiteri y’ibikorwa remezo iributsa ibigo bitunze izo modoka zishaje ko hatanzwe amabwiriza yo kuziteza cyamunara kandi ko bikwiye kubahirizwa.

Hari aho uzanga imodoka imwe ihamaze  imyaka irenga 5 yarahapfiriye cyangwa ukahasanga nyinshi zirunze ndetse amapine yazo yarahaboreye na bimwe mu byuma bizigize byarakutse. Abayobozi b’ibigo bitunze izo modoka zapfuye bavuga ko gusana izo modoka bihenze bakaba barabimenyesheje inzego zirebwa n’ikibazo kugira ngo zigurishwe ariko ikibazo kikaba kitarakemuka. 

Mureshyankwano Bernadette, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya avuga ko bafite imodoka babuze ubushobozi bwo kuyikoresha, ndetse bakaba batazi n'uburyo yatezwamo cyamunara.

Yagize ati "Yabanje gupfa itara, kandi kurituma mu Bufaransa yari amafaranga y’u Rwanda 1.050.000, ayo mafaranga ikigo nderabuzima ntabwo cyari kuyabona, haza gupfa ikindi cyuma muri moteri ubwo imodoka ihagarara ityo. Imodoka yagumye aha cyakora muri ino minsi narimo gutekereza kwandikira akarere ka Gasabo ngo kadusabire MININFRA idufashe cyane ko ahagenewe gushyirwa ibyo binyabiziga ntahazi.’’

Dr Mutaganzwa Avit, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga avuga ko imodoka bafite bayihawe nk'impano, bayikoresha mu magaraji ikabahenda.

Ati "Ibitaro byayibonye ari imfashanyo, iza ikuze, ariko twabikoreysheje ariko bitewe n’imiterere y’imihanda, twarayikoresheje mu magaraji ariko ku bijyanye n’ubushobozi bwo kuyikoresha twabonye itwara amafaranga menshi kuruta ayo yinjiza, ubu twayikoreye raporo ishyirwa ku rutonde rw’izigomba gutezwa cyamunamara.’’

Impuguke mu bukungu, Habyarimana Straton asanga abashinzwe imicungire y’imari y’ibigo bakwiye kujya bateza cyamunara ibinyabiziga bishaje amafaranga akaba yakoreshwa ibindi.

Yagize ati "‘Biriya bifashwe bikagurishwa hakiri kare bishobora kubona igiciro cyiza nk’uko muri za ONG bigenda, amafaranga yakwinjira yakoreshwa n’ibindi, kuko yaba yiyongereye ku byo Leta yinjiza. Umupira uri mu kibuga cy’abacunga umutungo wa Leta, ubundi iyo imodoka yageze ku rwego ubwisazure bwageze kuri zero,nta mpamvu yo gutinza kuyigurisha, yagombye kugurishwa amafaranga avuyemo hagashakwa ikindi yakora.’’

                                       Amapine ya zimwe mu modoka ameze atya

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Byiringiro Alfred avuga ko hatanzwe amabwiriza y’uko imodoka zishaje zajya zigurishwa, abakozi b’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro nduse n’ab’uturere bagahagararira cyamunara.

Yagize ati "Amabwiriza yasohotse 2015 yerekana uko imodoka za Leta zitezwa cyamunara, aho avuga ko hagomba gukorwa igenagaciro, bikamenyeshwa RRA kuko ikorera mu gihugu hose, ikazaba ihari. Ariko ubu ikigo cya Leta ni cyo kigomba kwitereza cyamunara, iyo bije ku bitaro cyangwa ku bigo nderabuzima, bitabaza uturere tukabafasha. Ikigo gisha guteza cyanumara cyandikira MININFRA ikagisubiza ikakigezaho n’amabwiriza.’’

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko magingo aya, hataramenyekana neza umubare w’imodoka za Leta zapfiriye mu bigo, kuko uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kuzimenya bwitwa ‘’Digitalised Fllet management system’’ bugitegurwa, aho buzifashishwa mu kumenya imiterere y’ikinyabiziga, amafot yacyo n’aho giherereye n’icyakorerwa ikinyabiziga. Magingo aya Leta ifite imodoka zisaga gato 1.200 ikagira n’iz’imishinga ifatanya na Leta zisaga gato 560.

                                                         Imodoka iri ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya

                                                                            Imodoka ya RAB yarangiritse

Inkuru mu mashusho


John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage