AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Zimbabwe igiye gushyira u Rwanda mu bihugu 10 yoherezamo ibicuruzwa

Yanditswe Sep, 28 2021 20:15 PM | 25,464 Views



Ikigo gishinzwe ubucuruzi muri Zimbabwe (Zim Trade), cyavuze ko mu byo gishyize imbere ari uko u Rwanda ruza mu bihugu 10 iki gihugu cyoherezamo ibicuruzwa.

Mu gihe cy’iminsi 3, itsinda ry’abashoramari n’abikorera b’u Rwanda na Zimbabwe barungurana ibitekerezo i Kigali, ku cyakorwa kugira ngo ubucuruzi n’ishoramari burusheho kubyarira inyungu abatuye ibihugu byombi, bityo habeho kwihaza no kongera ingano y’ibyoherezwa hanze by’umwihariko ku mugabane wa Afurika utuwe n’abaturage basaga miliyari 1.2.

Mu masezerano y’imikoranire atanu yasinywe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, RDB ivuga ko hari inzego nyinshi u Rwanda rwabyaza umusaruro harimo nk’ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’izindi.

Ubufatanye mu ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubuhinzi, kurengera ibidukikije, gukorana bya hafi kw’abikorera ku mpande zombi, ni amwe mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

Mu myaka ibiri ishize u Rwanda rwohereje muri Zimbabwe ibicuruzwa bifite agaciro k’ibihumbi 113 by’amadolari, mu gihe Zimbabwe yohereje mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 19 z’amadolari.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubucuruzi muri Zimbabwe, Allan Majuru avuga ko aya masezerano azatuma iki gihugu kigera ku ntego zacyo yo gutuma ingano y’ibicuruzwa byoherezwa mu Rwanda birushaho kwiyongera.

Mu 2019 ishoramari ryakozwe mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyari 2.9 z’amadolari ya Amerika, ariko kubera icyorezo cya covid 19 cyahungabanije ubukungu bw’isi muri rusange, mu 2020 ishoramari ryari rifite agaciro ka miliyari 1.3 z’amadolari.

Umuyobozi wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru asanga abikorera bo mu Rwanda bakwiye gutera intambwe igaragara mu kubyaza umusaruro  amahirwe y’ishoramari mu gihugu cya Zimbabwe, kuko amasezerano yasinywe atanga umurongo wo kuborohereza.

Kuzamura urwego rw’imikoranire hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi wa Zimbabwe Amb Fredarick Shava abibonamo inyungu ikomeye cyane cyane ko ibihugu byombi bizagura ubuhahirane cyane ko isoko ku mpande zombi rihari.

Ministitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, agaragaza ko gukomeza kwagura ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe bituruka ku mibanire isanzwe ari myiza ku hagati y’ibihugu byombi, bityo ngo inyungu zirushijeho zizakomeza kwigaragaza.


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage