Yanditswe Jun, 06 2022 14:05 PM | 113,846 Views
Abaturage basaga 1000 mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo bafite ibikorwa byangijwe n’ahari gushyirwa ibikorwaremezo by’amazi, bavuga ko babariwe imitungo yangijwe ariko bategereje kwishyurwa baraheba.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza
amazi isuku n’isukura cyo kirabizeza ko bazishyurwa bitarenze muri Kanama uyu mwaka.
Ibikorwa by’abaturage byangijwe no kwagura imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwaremezo nk’ibigega harimo imyaka, ibiti ndetse n’ubutaka bwabo.
Bavuga ko babariwe imitungo ariko kwishyurwa birananirana kandi barabizezaga ko bizakorwa vuba.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura, WASAC kigaragaza ko mu baturage babaruwe ko bangirijwe imitungo bagomba guhabwa ingurane ari 9353 bababariwe amafaranga miliyari 6.398,919,603.
Kivuga ko muri bo abagera kuri 8,217 bishyuwe amafaranga miliyari 6 980,443,609 Frw, abatarishyurwa ni 1,030 babariwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 247,636,287.
Mu murenge wa Kanombe mu tugari twa Busanza na Karama harabarurwa abaturage 111 bafitiwe amafaranga miliyoni 31 ,743,357 hishyuwe 2 gusa bahabwa miliyoni 1 na 999,055frwa, abasigaye 109 bazishyurwa miliyoni 29,744,329, hiyongeraho n’abo mu Murenge wa Gisozi 150 nabo batarishyurwa.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ingurane z’ahashyizwe ibikorwaremezo by’amazi mu kigo WASAC, Kajiwabo Joseph Poers avuga ko abaturage batarishyurwa amafranga bazayahabwa bitarenze ukwezi kwa 8, kandi imishinga yo irakomeje n’abatarabarirwa hari itsinda riri kubikurikirana.
Kwagura imiyoboro y’amazi no kubaka ibigega ni gahunda ya Leta yo kugeza amazi meza ku baturage aho mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba agerwaho n’amazi meza ku gipimo 100%
Jean Paul Turatsinze
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
20 minutes
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru