AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yavuze ku Banyarwanda bakekwaho ibyaha bakiriyo

Yanditswe May, 31 2021 13:30 PM | 34,822 Views



Umuyobozi wa Polisi ya Malawi Dr  George Hadrian  Kainja yasuye polisi y'u Rwanda, avuga ko igihugu cye kibamo  abanyarwanda benshi bamwe biyita impunzi, abandi bahashaka imibereho gusa ngo hari n'abari muri iki gihugu bashobora kuba ari abanyabyaha.

Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi baganiriye ku mikoranire ya za  Polis, n’uburyo bakomeza gukorana.

Umuyobozi wa Polisi ya Malawa avuga ko Polisi y'u Rwanda imaze kwiyubaka ku buryo bugaragara, aho Polisi ya Malawi yamenya imikorere y'indege za Polisi y'u Rwanda, kurwanya inkongi n'uburyo polisi y'u Rwanda ikoresha mu kurwa ibyaha by'iterabwoba.

Uyu muyobozi Kandi avuga ko igihugu cya Malawi kibamo  abanyarwanda benshi bamwe biyita impunzi abandi bahashaka imibereho gusa ngo hari n'abari muri iki gihugu bashobora kuba ari abanyabyaha.

Avuga ko guhana amakuru ku mpande za Polisi z'ibihugu byombi bizafasha mu gutahura abanyabyaha bashobora kwihisha muri ibi bihugu by'u Rwanda na Malawi.

Uruzinduko rw'uyu muyobozi wa Polisi ya Malawi rubaye nyuma y'uko umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda CG Dan Munyuza yagiriye uruzinduko muri Malawi muri Werurwe 2019.

Muri uru ruzinduko nibwo Polisi y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Malawi. Aya masezerano yasinywe hagati y'impande zombi arimo ubufatanye mu kurwanya ibyaha by'iterabwoba, kurwanya icuruzwa ry'abantu, kurwanya ibiyobyabwenge, ubufatanye mu guhugura abapolisi b'ibihugu byombi no guhanahana amakuru.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage