Yanditswe May, 02 2019 21:19 PM | 10,934 Views
Perezida w’urukiko rw’ikirenga Professor Sam Rugege yakiriye indahiro ya Muhongerwa Patricia wagizwe komiseri muri komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, amusaba kuzarangwa n’imyitwarire mizima no gutanga umusaruro wifuzwa.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/5KSQhO6dzhI" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Mu kwakira indahiro ya Muhongerwa Patricia, Perezida w’urukiko rw’ikirenga Professor Sam Rugege, yashimye ibimaze gukorwa na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi ndetse asaba komiseri Muhongerwa kuzuza neza inshingano ze.
Komiseri Muhongerwa Patricia nawe yagaragaje ko yiteguye gufatanya n’abandi asanze muri iyi komisiyo.
Mu bubasha komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ifite harimo kuregera inkiko igihe habayeho ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu buteganywa n’itegeko nshinga n’amasezerano mpuzamahanga igihugu cy’u rwanda cyasinyeho ndetse kinemeza burundu.
Hari kandi
kuba yakwinjira mu iburanisha ry’imanza zirebana n’uburenganzira bwa muntu
ikagaragaza uko ibirebana n’uburenganzira bwa muntu biburanwa yifashishije
amategeko.
Muhongerwa Patricia warahiriye kuba komiseri muri komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu; yari asanzwe ari umuyobozi w’Umujyi wa kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Inkuru ya Butare Léonard
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru