AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uwahoze ari ministre w'intebe w'Ubwongereza avuga ko icyerekezo 2050 kizagerwaho

Yanditswe Feb, 15 2018 12:16 PM | 9,796 Views



Uwahoze ari ministre w'intebe w'ubwongereza Tony Blair aratangaza ko ashingiye ku bushake bwa politiki n' imiyoborere myiza igaragara mu Rwanda hari ikizere  ko icyerekezo 2050 igihugu cyihaye kizagerwaho. Ibi kandi ngo abishingira ku mahitamo abanyarwanda bakomeje hagenedewe ku bimaze kugerwaho.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo y’abafanyabikorwa mu nzego zitandukanye ku ruhare rwa buri wese mu iterambere ry’igihugu. Mu kiganiro yatanze Tony Blair yagarutse ku ruhare rw' u Rwanda mu mpinduka zirimo kubera hirya no hino kw'isi cyane cyane mu myumvire iganisha ku Iterambere. Ati, "Abanyarwanda bagomba gukomeza kumva ko ibintu byose bishoboka, mwibuka ko aho muvuye bitari kubera amahirwe ahubwo ari amahitamo mwakoze, igisigaye n'ugukomeza guhitamo neza  kugira ngo mwihe umuhigo wo kujya kurundi rwego mugakomeza gusenyera umugozi umwe  mu kumva ko ibibatandukanya bitarusha icyerekezo mwihaye  niyo mpamvu u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko wacyo."

Tony Blair  avuga ko ireme ry'uburezi rigomba kuba inkingi ya mwamba mu bukungu butajegajega, aho ashimangira ko  imiyoborere myiza. 

Ministre w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete avuga ko Rwanda rwashyizeho zimwe mu nkingi zizatuma rwesa  umuhigo wo kugera ku musaruro mbumbe w' amadolari 12,476 ku mwaka, mu myaka 30 irimbere ruvuye ku madorari 720 uyu munsi.

Izi mpuguke mu bukungu zishimangira ko kugira ngo ibi byose bigerweho bisaza kurushaho kongera ubushobozi bw'inganda, guzamura ubumenyi mu bazikoramo ndetse no kurushaho gukorera hamwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage