Yanditswe Feb, 15 2018 12:16 PM | 9,796 Views
Uwahoze ari ministre w'intebe w'ubwongereza Tony Blair
aratangaza ko ashingiye ku bushake bwa politiki n' imiyoborere myiza igaragara
mu Rwanda hari ikizere ko icyerekezo 2050
igihugu cyihaye kizagerwaho. Ibi kandi ngo abishingira ku mahitamo abanyarwanda
bakomeje hagenedewe ku bimaze kugerwaho.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo y’abafanyabikorwa mu nzego zitandukanye ku ruhare rwa buri wese mu iterambere ry’igihugu. Mu kiganiro yatanze Tony Blair yagarutse ku ruhare rw' u Rwanda mu mpinduka zirimo kubera hirya no hino kw'isi cyane cyane mu myumvire iganisha ku Iterambere. Ati, "Abanyarwanda bagomba gukomeza kumva ko ibintu byose bishoboka, mwibuka ko aho muvuye bitari kubera amahirwe ahubwo ari amahitamo mwakoze, igisigaye n'ugukomeza guhitamo neza kugira ngo mwihe umuhigo wo kujya kurundi rwego mugakomeza gusenyera umugozi umwe mu kumva ko ibibatandukanya bitarusha icyerekezo mwihaye niyo mpamvu u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko wacyo."
Tony Blair avuga ko ireme ry'uburezi rigomba kuba inkingi ya mwamba mu bukungu butajegajega, aho ashimangira ko imiyoborere myiza.
Ministre w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete avuga ko Rwanda rwashyizeho zimwe mu nkingi
zizatuma rwesa umuhigo wo kugera ku
musaruro mbumbe w' amadolari 12,476 ku mwaka, mu myaka 30 irimbere ruvuye ku
madorari 720 uyu munsi.
Izi mpuguke mu bukungu
zishimangira ko kugira ngo ibi byose bigerweho bisaza kurushaho kongera
ubushobozi bw'inganda, guzamura ubumenyi mu bazikoramo ndetse no kurushaho
gukorera hamwe.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru