AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uturere twasabwe ko mu gihe cyo guhuza inzibutso za jenoside hakwitabwa ku mateka yihariye

Yanditswe Jun, 09 2021 19:50 PM | 42,218 Views



Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG yagiriye inama ubuyobozi bw'uturere ko mu gihe cyo guhuza inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi zo ku rwego rw'uturere, hakwitabwa ku mateka yihariye kugira ngo akomeze gusigasirwa.

Ibi ibyagarutsweho mu gikorwa cya komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano ya Sena cyo kungurana ibitekerezo n'inzego zinyuranye, kuri gahunda yo guhuriza hamwe inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi.

Muri iki gikorwa cya komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano cyo kungurana ibitekerezo kuri iyi gahunda, cyatangiranye n'uturere two mu Ntara y'Amajyepfo, uturere twagaragaje ko hari inzibutso dusanga zitahuzwa bitewe n'amateka yihariye, ariko bagaragaza n'izindi zikwiye kwimurwa kuko zagiye zihura n'ibibazo, banagaruka ku kibazo cy'ubushobozi bwa zimwe mu nzibutso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana avuga ko mu gihe hagiye hakorwa ubushakashatsi bugaragaza amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu turere hirya no hino, ubwo bushakashatsi bukwiye gushingirwaho, ubuyobozi bw'uturere bukagena inzibutso zigomba guhuzwa.

Gusa agaragaza ko CNLG isanga inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi zo mu bigo bya leta zidakwiye guhuzwa n'izindi, kuko zifite umwihariko.

Avuga kandi ko n'ahazakurwa urwibutso, hagomba gusigara ikimenyetso kihariye.

Kugira ngo iki gikorwa kigende neza kandi, muri ibi biganiro komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano isaba ko n'abaturage ko baganirizwa kugira ngo gahunda bayisobanukirwe kandi n'amateka akomeze kubungwabungwa.

Mu gikorwa komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano yakoze mu Nzeri 2020 cyo kumenya no kugenzura imicungire y'ibimenyetso n'inzibutso bya jenoside yakorewe abatutsi, yasanze gahunda yo guhuriza hamwe inzibutso ikirimo imbogamizi zinyuranye, zirimo kuba bamwe mu barokotse jeniside yakorewe abatutsi batira bayakira kuko bumva amateka yabo yakwimurirwa ahandi no kuba uturere tutagaragaza umubare w'inzibutso zizahuzwa n'izizasigara. 

Jeannette Uwababyeyi




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage