Yanditswe Jun, 09 2021 19:50 PM | 42,218 Views
Komisiyo y'Igihugu
yo kurwanya jenoside, CNLG yagiriye inama ubuyobozi bw'uturere ko mu gihe cyo
guhuza inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi zo ku rwego rw'uturere,
hakwitabwa ku mateka yihariye kugira ngo akomeze gusigasirwa.
Ibi ibyagarutsweho mu gikorwa cya komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano ya Sena cyo kungurana ibitekerezo n'inzego zinyuranye, kuri gahunda yo guhuriza hamwe inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi.
Muri iki gikorwa cya komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano cyo kungurana ibitekerezo kuri iyi gahunda, cyatangiranye n'uturere two mu Ntara y'Amajyepfo, uturere twagaragaje ko hari inzibutso dusanga zitahuzwa bitewe n'amateka yihariye, ariko bagaragaza n'izindi zikwiye kwimurwa kuko zagiye zihura n'ibibazo, banagaruka ku kibazo cy'ubushobozi bwa zimwe mu nzibutso.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana avuga ko mu gihe hagiye hakorwa ubushakashatsi bugaragaza amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu turere hirya no hino, ubwo bushakashatsi bukwiye gushingirwaho, ubuyobozi bw'uturere bukagena inzibutso zigomba guhuzwa.
Gusa agaragaza ko CNLG isanga inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi zo mu bigo bya leta zidakwiye guhuzwa n'izindi, kuko zifite umwihariko.
Avuga kandi ko n'ahazakurwa urwibutso, hagomba gusigara ikimenyetso kihariye.
Kugira ngo iki gikorwa kigende neza kandi, muri ibi biganiro komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano isaba ko n'abaturage ko baganirizwa kugira ngo gahunda bayisobanukirwe kandi n'amateka akomeze kubungwabungwa.
Mu gikorwa
komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano yakoze mu Nzeri 2020
cyo kumenya no kugenzura imicungire y'ibimenyetso n'inzibutso bya jenoside
yakorewe abatutsi, yasanze gahunda yo guhuriza hamwe inzibutso ikirimo
imbogamizi zinyuranye, zirimo kuba bamwe mu barokotse jeniside yakorewe
abatutsi batira bayakira kuko bumva amateka yabo yakwimurirwa ahandi no kuba
uturere tutagaragaza umubare w'inzibutso zizahuzwa n'izizasigara.
Jeannette Uwababyeyi
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru