Yanditswe Apr, 29 2020 10:30 AM | 37,267 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko nubwo ibyiciro byose bigize ubukungu byazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cha COVID19, igihugu kigomba gutekereza uburyo ubukungu bwacyo busubira ku murongo kandi hatirengagijwe n’ingamba zo gukomeza kwirinda.
Impuguke mu by’ubukungu zigasanga urwego rw’imari ari rwo rufite inshigano ya mbere yo gutuma haboneka imari ishorwa mu bikorwa byo kuzahura ubukungu.
Iyo uvuganye n’impuguke mu by’ubukungu nka Moses Nyabanda wo mu kigo cya PWC gisesengura kikanatanga ubujyanama mu by’imari n’ubukungu, akubwira ko asanga bitoroshye kuvuga ku kuzahura ubukungu hatabanje gusubukurwa ibikorwa bimwe na bimwe by’ubucuruzi n’inganda. Ariko yibutsa by’umwihariko urwego rw’imari ko ari rwo ruzaba ishingiro ry’ibindi byiciro muri urwo rugamba rwo kuzahura ubukungu ibikorwa bimwe na bimwe nibisubukurwa.
Ati "…Dukeneye ko ubukungu butangira gukora kandi byihuse. Icyo ni cyo cyafasha twe gutera intambwe ya mbere dukurura n’abandi bakatureberaho. Mu bihe bya nyuma ya COVID19 urwego rw’imari rufite uruhare runini cyane gusubiza ubukungu aho bwakabaye bugeze dore ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamukaga neza cyane mu karere. Tugomba gusubiranya ibintu kandi urwego rw’imari ruyobora urwo rugendo, nk’ishingiro ryo kubona imari, bagomba kugira uburyo bwinshi bwafasha ibyiciro byose bigize ubukungu…”
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko icyorezo cya COVID19 cyashegeshe ibyiciro byinshi by’ubukungu bw’igihugu harimo n’imikorere y’inganda, bityo gusubukura imikorere yazo bigomba kujyana n’ingamba zo kuramira ubuzima bw’abantu.
Ati “…Mbere yuko dusubiza inganda uko zari zisanzwe zikora, biraterwa n’aho tugeze duhangana n’iki cyorezo. Iby’uko zahungabanye byo ni byo birumvikana yaba inganda ariko n’imiryango y’abantu aho batuye bose barahungabanye. Birashoboka ko tuzatera intambwe hakagira bimwe bitangira gukora nk'izo nganda wenda umubare ukaba muto cyangwa bigakomeza ariko bikurikiza ya mabwiriza agomba gukurikizwa y’abantu kwirinda no kurinda bandi…”
Perezida Paul Kagame asanga umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu u Rwanda rwari rwagaragaje mu mwaka ushize uzakomwa mu nkokora n’iki cyorezo ku buryo aho kuba 8% ryajya kuri 3.5% mu gihe IMF yo isanga buzazamuka ku gipimo cya 5.1% gusa.
Gusa Perezida Kagame avuga ko mu gihe hatekerezwa ku buryo bukwiye bwo kuzahura ubukungu, harebwa ahanini ku bigomba kwibandwaho.
Yagize ati “…Turifuza kubona ibikorwa by’ubucuruzi imbere mu gihugu bisubukurwa. Ni gute rero dusubukura ubucuruzi bwacu, ni gute twakongera tukohereza ibicuruzwa hanze, ni gute ubukerarugendo bwasubukurwa, ni ingamba zigomba kugenda buhoro buhoro, turafata ingamba muri uyu murongo ku buryo twasubiza ubuzima ku murongo, dusubire uko twari tumeze; mu bwubatsi, ishoramari dukora mu rwego rw’ingufu, mu bucukuzi n’ahandi…”
Impuguke Moses Nyabanda agaruka ku ruhare rw’ibigo by’imari, aho asanga Banki nkuru y’igihugu BNR ikwiye kuzongera ingamba zatuma amabanki abona amafaranga yo kuguriza abashoramari mu byiciro bitandukanye by’ubukungu byazahaye.
Ati "Tugomba kwihutisha nk’u Rwanda gusubukura ibikorwa by’ubukungu izi ngamba nizoroshywa. Hagomba kuba hari amafaranga ahagije yo gushora mu nganda. Abantu bagomba gusubukura ubucuruzi. Aha za banki ni ho zizira na none gufasha abantu gukomeza gucuruza, ibyo ni byo bisigiriza ubukungu ibintu bigatangira kugenda neza, ubucuruzi hagati y’abantu butangiye, ubucuruzi buto, ubuciriritse n’ubunini, n’inganda zigakora, ubukungu butangira kujya ku murongo ibindi byose bigakurikira...”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko ubukungu mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2019 bwazamutse ku gipimo cya 9.4% mu gihe umusaruro w’inganda wari wazamutse ku gipimo cya 17.7%, uwa serivise uzamuka ku gipimo cya 10.6%. Ni mu gihe kandi ikinyuranyo kiri mu buhahirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu cyari cyongeye kuzamuka ku gipimo cya 16.3% bitewe nuko ibitumizwa hanze byari byazamutse ku gipimo cya 10.6% ugereranije n’izamuka rya 3.4% gusa ry’ibyoherezwayo. Ibi byose ni ibyiciro bitorohewe na gato n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19 muri aya mezi abanziriza uyu mwaka wa 2020.
RUZIGA Emmanuel MASANTURA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru