AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Urukiko rw'ubujurire rwemeje ko urubanza ruregwamo Rusesabagina ruzaburanishwa adahari

Yanditswe Jan, 18 2022 15:50 PM | 23,108 Views



Urukiko rw'ubujurire rwemeje ko urubanza ruregwamo abari muri MRCD-FLN ruzaburanishwa Paul Rusesabagina adahari, kuko yanze kwitaba ku bushake. 

Rwategetse ko uru rubanza ruzakomeza kuwa 20 Mutarama uyu mwaka saa mbili n'igice.

Urukiko rufashe uyu mwanzuro nyuma y'impaka zo kuri uyu wa Mbere zagiwe ku ihamagazwa ry'uyu ureganwa n'abandi 20 bo bari bitabye urukiko. Uruhande rw'ubushinjacyaha n'abahagarariye abaregera indishyi ndetse n'abahagarariye bamwe mu baregwa, rwavugaga ko Rusesabagina yahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko hakaba n'ikindi gice cy'abunganira bamwe mu baregwa cyavugaga ko kuba yarahawe ihamagazwa n'umuyobozi wa gereza atari abifitiye ububasha.

Urukiko nyuma yo kwiherera, rwemeje ko itegeko rigenga abahesha b'inkiko batari ab'umwuga riha ubwo bubasha umuyobozi wa gereza ndetse akaba ari we umenyesha abafunzwe iby'ihamagazwa mu rukiko.

Bityo rwasanze Rusesabagina yaranze kwitaba iburanisha ku bushake bwe, rutegeka ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa adahari.



Gratien Hakorimana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage