AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Paul Rusesabagina n’abo bareganwa bongeye kuburanishwa ku byaha bakurikiranweho

Yanditswe Apr, 21 2021 12:12 PM | 19,176 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Urugereko Rwihariye rw'Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambuka Imbibi, rwakomeje kuburanisha urubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be.

Ni urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 bari abarwanyi n’abayobozi b’umutwe wa MRCD-FLN.

Ubushinjacyaha bwarangije kugaragariza urukiko ibyaha byose uko ari icyenda birebana n’iterabwoba burega Rusesabagina kuko hari hasigaye ibyaha bitatu.

Ku cyaha cyo gutwikira undi nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubushinjacyaha bwagaragaje ko abarwanyi ba MRCD-FLN bangije imitungo bwite y’abantu, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu birimo inzu, imodoka na moto mu bitero bagabye muri Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

Naho ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubushinjacyaha bwagaragaje ko MRCD-FLN yakoze ubwinjiracyaha mu bikorwa byo kwica abaturage b’abasivili icyenda muri utu turere dutatu, kuko abarwanyi b’uyu mutwe barasaga abantu bakabatera na grenades nta kurobanura cyangwa gushishoza bibayeho.

Buvuga ko banategaga imodoka bagambiriye kurasa no kwica abazirimo kuko barambikaga ibiti mu muhanda imodoka zabirenga bakazirasa.

Ku cyaha cya nyuma cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubushinjacyaha bugaruka ku bitero bya Nyabimata na Kitabi aho abarwanyi ba MRCD-FLN bakubise abaturage bakanabakomeretsa ndetse bibaviramo ubumuga, hashingiwe kuri raporo zakozwe n’abahanga mu mategeko n’abaganga ndetse no ku buhamya bw’abaturage harimo n’abakubiswe.

Ubushinjacyaha bwakomereje ku byaha icyenda burega uwitwa Nizeyimana Marc wari ufite ipeti rya Colonel mu barwanyi ba MRCD-FLN, wagiye ugira uruhare mu gutoranya abagaba ibitero mu Rwanda, kubambutsa, kubashakira ibikoresho n’aho banyura binyuze mu gukorana na bamwe mu basirikari b’u Burundi.

Guhera mu ibazwa we yatangaje ko yemera ibyaha aregwa nk’uwari mu bayobozi b’umutwe wa MRCD-FLN.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage