AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Urukiko rwo mu Bufaransa rwakomeje kumva abatangabuhamya bazi Claude Muhayimana

Yanditswe Dec, 06 2021 16:21 PM | 47,321 Views



kuri uyu wa Mbere, Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa ruburanisha imanza nshinjabyaha, rwakomeje kumva abatangabuhamya bazi Claude Muhayimana, umwe muri bo akaba ari nyirasenge. 

Nubwo yumviswe ari i Kigali yatumijwe na perezida w'urukiko ashingiye ku bubasha ahabwa n'amategeko, akaba yavuze ko umuryango we wahungiye kwa Muhayimana ndetse umugore we akajya aha Interahamwe amafaranga ngo zitabica kuko zahagabaga ibitero kuko hari n'abandi bari bahihishe.

Uwamubanjirije ni uba mu Bubiligi ariko warokokeye ku Kibuye. 

Uyu yagaragaje ko yabonye Muhayimana atwaye uwitwa Barayata wari OPJ kuri parquet ya Kibuye baca kuri Home St Jean bagenda gahoro cyane, akemeza ko banakubitanye amaso akabamenya. 

Nyuma yaho ngo hoherejwe aba GD 5 baza gutwara abo bajya kwica. 

Uyu mutangabuhamya akemeza ko abaje muri iriya modoka bari baje gutata ngo bamenye ko hari Abatutsi bahahungiye ngo bazaze kubica.

Undi urukiko rwumvise ni umusaza w'umuyisilamu wagiye gushyingura umujandarume witwa Mwafrika wiciwe mu gitero, ubwo abatutsi birwanagaho yabatera grenade bakayimusubizaho ikamuhitana. 

Umurambo we wajyanywe gushyingurwa mu Ruhengeri, uyu mutangabuhamya akaba yari mu modoka yawutwaye ya Daihatsu y'ubururu yatwawe na Muhayimana Claude. 

Yavuze kandi ko uwo murambo waraye ushyinguwe, ariko bararayo bukeye bongera kwirirwa mu Byangabo ariko barara ku Mukamira. 

Gusa ngo Muhayimana Claude we yararanaga n'abajandarume baherekeje uwo murambo.

Kuri iyi ngingo, Muhayimana Claude yari yarerekanye urwandiko rw'inzira rwerekana ko yamaze iminsi myinshi mu Ruhengeri, kuko hari ibitero bamushinja avuga ko byabaye ari mu Ruhengeri.

Gratien Hakorimana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage