AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Dr. Habumuremyi afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe Jul, 22 2020 09:05 AM | 31,197 Views



Kuri uyu wa Kabiri Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko  ko Dr Pierre Damien Habumuremyi afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Urukiko rwavuze ko ngo  ibyagaragajwe n’iperereza ry ’agateganyo bigaragaza impamvu zikomeye zatuma akekwaho gukora ibyaha akurikiranweho.

Ubwo yaburanaga ku bijyanye n’ ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ,Habumuremyi yari yasabye kubura anadafunze ku bera impamvu z’uburwayi akongeraho ko ngo atatoroka ubutabera kubera imirimo ikomeye yakoze mu gihugu.

Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko uregwa akurikiranweho ibyaha bikomeye kandi bukaba bufite impungenge ko aramutse arekuwe yatoroka ubutabera.

Dr Pierre Damien Habumuremyi akekwa ibyaha byo gutanga sheki 6 zitazigamiwe yasinye mu bihe bitandukanye mu izina rya kaminuza yitwa Chritian University of Rwanda afitemo ubwiganze bw’ imigabane;sheki zifite agaciro ka miliyoni 170.140.000

Anakekwaho kandi icyaha cy'ubuhemu, aho Christian University of Rwanda yagiranye amasezerano n'uwitwa Ngabonziza Jean Bosco ku mafaranga y'isoko angana na miliyoni 22.500.000 ikamwishyura miliyoni 5 izindi 17.500.000 ntIzimwishyure

Dr Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w'intebe kuva mu kwezi k'ukwakira 2011, asimburwa kuri uwo mwanya mu kwezi kwa Karindwi mu 2014. Kuva muri 2015 kugeza atawe muri yombi, yari Perezida w'urwego rw'igihugu rushinzwe intwari z'igihugu, imidari n'impeta z'ishimwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage