AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Urukiko rwasubitse urubanza rwa Mugimba ukurikiranweho jenoside

Yanditswe Oct, 22 2019 10:06 AM | 8,816 Views



Urukiko Rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rufite ikicaro mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, rwasubukuye urubanza ruregwamo Mugimba Jean Baptiste woherejwe n’igihugu cy’u Buholandi kuburanira mu Rwanda ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu akurikiranyweho kuba yarakoreye mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali mu mwaka wa 1994.

Mu isubukurwa ry'uru rubanza, ubushinjicyaha bwahise busaba ko iri buranisha risubikwa kugira ngo bubone umwanya uhagije wo gutegura imyanzuro nk'uko bwabisabye urukiko mu ibaruwa bwarwandikiye.

Urukiko rwemeye iki cyifuzo cy'ubushinjacyaha, impande zose zumvikana ko iburanisha ritaha rizaba tariki 26 Ugsuhyingo 2019.

Gusa mbere yo gusubika iri buranisha urukiko rwagaragarije uruhande rw'ubushinjacyaha ingingo 12 ku birego bushinja Mugimba Jean Baptiste, bugomba gusobanurira  mu iburanisha ritaha bagomba gusobanurira neza urukiko

Urukiko twanzuye ko ubushinjicyaha buzageza imyanzuro yarwo ku rukiko tariki 18 Ugushyingo 2019. Na ho uruhande rw'uregwa rwo ruzatanga imyanzuro yarwo nyuma y'iburanisha rya tariki 26 Ugushyingo 2019 hamaze kumvwa aho imyanzuro y'ubushinjacyaha igana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage