Yanditswe May, 29 2019 10:59 AM | 4,564 Views
Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro w'uko Nsabimana Callixte wiyita Sankara akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe kingana n'ukwezi mu gihe hategerejwe ko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.
JOHN BICAMUMPAKA & EUGENE NDAYISABA
Mu gufata umwanzuro urukiko rwitaye cyane ku mpungenge zagaragajwe n’ubushinjacyaha ko Nsabimana Callixte akurikiranweho ibyaha bikomeye, kandi bidashidikanywaho, ndetse bishobora gutuma yahabwa igihano cy'igifungo cyarenza imyaka 2 mu gihe ibyo byaha bimuhamye.
Byongeye kandi, urukiko rwavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu z'uko Nsabimana Callixite aramutse arekuwe yatoroka ubutabera, akaba yabangamira iperereza cyangwa agakomeza gukora ibyaha yaketsweho. Izo ngingo zombi nizo urukiko rw'ibanze rwa Gasabo rwashingiyeho rutegeka ko Nsabimana Callixte akomeza gukurikiranwa afunze by'agateganyo mu gihe cy'ukwezi kugira ngo iperereza rikomeze.
Izo mpamvu nizo urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwashingiyeho rutegeka ko Callixte Nsabimana fungwa by’agateganyo iminsi 30.
Nsabimana Callixte wasomewe adahari,akurikiranyweho ibyaha 16 birimo kurema umutwe w'ingabo zitemewe, iterabwoba ku nyungu za politiki, icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba, ubwicanyi n'ubwinjiracyaha cy'ubwicanyi, guhakaan jenoside yakorewe abatutsi, gufata bugwate n'ibindi byaha. Byose yabyemereye imbere y'urukiko ku wa 4 w'icyumweru gishize, abisabira imbabazi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru