AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Urukiko rwanzuye ko Nsabimana Callixte azakomezwa gufungwa byagateganyo

Yanditswe May, 29 2019 10:59 AM | 4,564 Views



Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro w'uko  Nsabimana Callixte wiyita Sankara  akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe kingana n'ukwezi mu gihe hategerejwe ko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

JOHN BICAMUMPAKA &  EUGENE NDAYISABA

Mu gufata umwanzuro urukiko rwitaye cyane ku mpungenge zagaragajwe n’ubushinjacyaha ko Nsabimana Callixte akurikiranweho ibyaha bikomeye, kandi bidashidikanywaho, ndetse bishobora gutuma yahabwa igihano cy'igifungo cyarenza imyaka 2 mu gihe ibyo byaha bimuhamye.

Byongeye kandi, urukiko rwavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu z'uko Nsabimana Callixite aramutse arekuwe yatoroka ubutabera, akaba yabangamira iperereza cyangwa agakomeza gukora ibyaha yaketsweho. Izo ngingo zombi nizo urukiko rw'ibanze rwa Gasabo rwashingiyeho rutegeka ko Nsabimana Callixte akomeza gukurikiranwa afunze by'agateganyo mu gihe cy'ukwezi kugira ngo iperereza rikomeze.

Izo mpamvu nizo urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwashingiyeho rutegeka ko Callixte Nsabimana fungwa by’agateganyo  iminsi 30.

Nsabimana Callixte wasomewe adahari,akurikiranyweho ibyaha  16 birimo kurema umutwe w'ingabo zitemewe, iterabwoba ku nyungu za politiki, icyaha cyo gukora no  kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba, ubwicanyi n'ubwinjiracyaha cy'ubwicanyi, guhakaan jenoside yakorewe abatutsi, gufata bugwate n'ibindi byaha. Byose yabyemereye imbere y'urukiko ku wa 4 w'icyumweru gishize, abisabira imbabazi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage