Yanditswe May, 07 2021 12:31 PM | 71,280 Views
Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw'Ubujurire
rwagumishijeho icyemezo cy'Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha
Mpuzamahanga n'Ibyambuka imbibi, gihanisha Munyagishari Bernard igifungo cya
burundu cyafashwe mu mwaka wa 2017.
Munyagishari yayoboye MRND mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi aho yanakoreyemo ibyaha yahamijwe. Yagize uruhare rutaziguye mu gutegura umugambi wo kwica abatutsi akanajya no mu bitero bitandukanye byabahigaga.
Muri 2017, rumuhamya icyaha, Urukiko rwavuze ko yitabiriye inama zacurirwagamo umugambi wo kwica abatutsi agaha urubyiruko rw'interahamwe amabwiriza yo kubica no gufata abagore ku ngufu, kandi ngo akajya i Kigali kubashakira ibikoresho byo kubicisha birimo imihoro, amagrenade...
Munyagishari wari ukuriye Interahamwe zo mu mujyi wa Gisenyi, yatwaraga abatutsi bafatiwe ku mabariyeri akabajyana ahitwaga komine rouge ari naho bicirwaga, agatanga amabwiriza yo gucukura ibyobo byo kubashyiramo, ndetse akanashyiraho amatsinda y'abashoferi bagombaga kubamutwaza.
Muri 2017, Urukiko rwavuze ko rushingiye ku bukana bw'ibikorwa bya Munyagishari byari bigamije kwica no kurimbura abatutsi n'uburemere by'ingaruka zabyo, bigize impurirane y’icyaha cya Jenoside n'icyaha cyo kwica nk'icyaha kibasiye inyokomuntu rwategetse ko afungwa burundu.
Bernard Munyagishari yatawe muri yombi muri Gicurasi 2011 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ashyikirizwa Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR, na rwo rwamwohereje kuburanishirizwa mu Rwanda muri Nyakanga 2013.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru