AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha abantu 36 bakekwaho ibyaha by’iterabwoba

Yanditswe May, 04 2021 11:31 AM | 66,889 Views



Kuri uyu wa Kabiri Urukiko Rukuru rwa gisirikare, rwatangiye  kuburanisha mu mizi urubanza rw’abantu 36 bakekwaho ibyaha binyuranye birimo iby’iterabwoba ndetse n’ubwicanyi.

Ni abantu bafashwe mu bihe bitandukanye bikekwako kuba bari bari mu ihuriro ry’imitwe itandukanye yitwaje intwaro igera kuri itanu yibumbiye mu mutwe wa P5.

Ni mitwe yakoreraga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, muri abo bantu 36 harimo abakomoka mu bihugu by’u Rwanda, U Burundi na Uganda.

Mu byaha umunani bakurikiranyeho,  harimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe, kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cy’iterabwoba, ndetse n’ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

Mu byaha bakurikiranyweho kandi harimo n’ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Muri uru rubanza kandi abaregwa bashinjwa kugira uruhare no kugaba igitero mu Majyaruguru y’u Rwanda muri Nzeri 2019 i Musanze no mu Kinigi, cyahitanye abantu 15 abandi 14 bagakomereka. 

Abantu  14 kuri ubu nnibo baregera indishyi ku bwinjiracyaha mu bwicanyi. 

Abaregwa abenshi muri bo biregura bavuga ko hari ibyaha bemera n’ibyo batemera. Nk'ubwicanyi n’iterabwoba abenshi ntibabyemera ariko bamwe muri bo bakemera ibyaha byo kujya mu mutwe utemewe, kugira umubano n’ibihugu by’amahanga no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Bamwe muri bo kandi baniregura bavuga ko bagiye muri iyo mitwe bazi ko bagiye guhabwa akazi mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, no kuba barafashwe bugwate.

Gusa ubushinjacyaha bwo buvuga ko ko bayigiyemo ku bushake kuko babanzaga guhabwa imyitozo n’ibikoresho bya gisirikari, babifashijwemo n’inzego z’ubutasi muri Uganda ku bari bari mu mutwe wa RUDI-Urunana, ndetse n’iz’ubutasi ku binjiriraga mu mutwe wa P5 banyuze mu Burundi. 

Ubushinjacyaha butanga ibimenyetso bishinja umwe ku wundi, bwemeza ko kuba barahabwaga amabwiriza amwe igihe kimwe mu kugaba ibitero ku Rwanda bihungabanya umutekano, bibahamya ibyo byaha bakurikiranyweho. 

Ni ibyaha bahanishwa ibihano bikomeye biri mu mategeko y’u Rwanda, mu gihe nk’icyaha kirimo gikomeye cy’ubwicanyi n’iterabwo kimwe muri ibyo byaba bibahamye kuko bashobora gukatirwa igifungo cya burundu.

Ibindi byaba kimwe ku kindi kigiye gifite igihano cyihariye giteganywa mu mategeko y’u Rwanda. 

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/P3cAFmSe2wI" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage