AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

MINEDUC na MINALOC byasabwe gukemura vuba uruhuri rw'ibibazo biri mu micungire y'abarimu

Yanditswe Feb, 10 2021 07:17 AM | 31,064 Views



Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yabwiye abadepite ko hagiye gushyirwaho uburyo buhamye  bw’igenzura ndetse n’ n’ikoranabuhanga rizafasha kwakira amadosiye y’ abarimu mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imicungire mibi yagaragaye mu myaka yashize.

Minisiteri y’uburezi yatanze ibisobanuro ku Nteko ishingamategeko Umutwe w’abadepite ku bijyanye n’ibibazo byagaragaye muri raporo ya komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta y’umwaka wa 2019-2020 .

Raporo y’iyi komisiyo yerekana ko mu mashuri abanza n’ayisumbuye hakigaragaramo ikibazo cy’imicungire y’abarimu itanoze,  ibibazo abadepite bavugako byatateza  igihombo Leta nk'uko byagaragaye muri 2018.

Iyi raporo igaragaza ko abakozi bahawe akazi mu buryo bunyuranije n’amategeko, abadafite dosiye n'bo zituzuye.

 Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Muhongayire Christine yagize ati ''Iyo rero hatarimo dosiye zuzuye ni byo byose wasabwaga nk'umukoresha kugira ngo ubyuzuze nawe abashe gukora akazi neza atange umusaruro igihe kinini bitera ibibazo. Niyo mpamvu twasabye ko mu gihe gito kitarenze amezi 3 izo dosiye ziba zamaze kuzura, abarimu bakaba bari mu myanya neza, babasha gucungwa neza, ku buryo mu gihugu hose ha hari abarimu bacunze neza ndetse n'abakeneye kuzamurwa mu ntera y'ingazi ntambike nabo bakazamurwa.''

Ibindi bibazo bigaragarira ni ku barimu badafite amabaruwa abashyira mu myanya, abari mu myanya bataragaragaje impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi n'abarimu bashyizwe mu myanya batagaragaje equivalences z’impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi.

Harimo kandi ikibazo cy’abashyizwe mu myanya ntibahabwe imihigo y’igihe cy’igeragezwa;  abatahawe amabaruwa abemeza burundu mu kazi; abatazamuwe mu ntera ku ngazi ntambike; ndetse n’abahinduriwe ibigo ntibahabwe amabaruwa abimura yewe n'abatarahawe ikiruhuko cy’izabukuru.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine asobanura ko kuri ubu hagiye gushyirwaho uburyo buhamye bw’imicungire y’abakozi bitwa abarimu babifatanyije na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu [System] nk‘uko babihererwa ububasha n’ iteka rya Perezida ryo mu kwezi kwa 3 , 2020. 

Hari kandi gahunda yo gushyiraho uburyo bwo kuzajya hakirwa amadosiye y’abarimu hakoreshejwe ikoranabuhanga ku buryo byatangirana n’umwaka utaha.

Yagize ati "Ni uko twari  tukibikora  mu buryo buri manual (bakoresha intoki) tudafite system ibidufasha.Turimo guteganya ko twagira ikoranabuhanga ridufasha no kubashyira mu kazi nk'ubu ikibazo twahuye na cyo mu minsi yashize wasangaga umuntu 1 yasabye akazi mu turere 4 cyangwa 5 dutandukanye icyo gihe kujya kujonjora uburyo umuntu atagaragara aho hose na byo biri mu bintu byatwaye umwanya ariko dufite ikoranabuhanga ridufasha kubimenya, niba wujuje dosiye uri mu Karere ka Nyamagabe ntushobora kongera kuyuzuza uri mu ka Rusizi, icyo gihe system irahita ikubona ko urimo, ndetse n'amanota yawe igihe yasohotse n'ibindi byose byakozwe. Icya 2 ni imicungire y' amashuri umunsi ku munsi, turi kuganira na MINALOC ngo dushyireho uburyo bw'imikorere ngo dukorane umunsi ku wundi ku buryo na cya kibazo cyo kuvuga ngo abarimu barahari badafite ibyangombwa n'ibindi byose cyava mu nzira."

Abadepite basabye MINEDUC na MINALOC gukemura iki kibazo byihutirwa, ndetse abarimu basabwa kuzuza ibyangombwa byabo ku batarabyuzuza mbere y'uko hakorwa irindi genzura.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu Nyirarukundo Ignatienne yagaragaje ko igihe kigeze ko umuntu ukora akazi mu buryo budakwiye, asabwa ibisobanuro, kandi ko bakozi badafite dosiye bidakwiye kandi bigomba guhinduka.

Imibare ihari ku micungire mibi y’abakozi, bigaragarira ko nko mu bibazo by‘abarimu badafite dosiye nimwe, nk‘urugero raporo y’umwaka wa 2019-2020 igaragaza ko ku barimu bose 23, 617 bari mu Turere 11 twakorewe igenzura hagaragaye abarimu 1,566 badafite dosiye barimo 1,149 mu mashuri yisumbuye na 317 mu mashuri abanza bingana na 6.6%. 

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage