AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwashimiwe uburyo rukomeje guhangana na Covid19

Yanditswe Jan, 07 2022 11:48 AM | 6,213 Views



Inzego zitandukanye zashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake kubera uruhare rwabo mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ni mu gihe abaturage nabo basabwa korohereza uru rubyiruko bumvira amabwiriza rubaha mu rwego rwo gukomeza gufatanyiriza hamwe mu guhangana n'iki cyorezo.

Mukagatare Amina umukoranabushake ukorera muri gare nkuru ya Nyabugogo, avuga ko nta muturage winjira atarakingiwe.

Yagize ati "Murabibona aha munsanze niho bakingirira, turimo gufasha abaturage kwikingiza, mu buryo bwo kwinjira muri gare tureba ko umuturage yinjira yakarabye neza, amazi n'isabune, tukareba no ku muti akaraba."

Bahizi Innocent, umuyobozi w'isoko rya Kimironko we avuga ko abakorerabushake bafite uruhare rukomeye mu guhangana n'iki cyorezo.

Yagize ati "Mu gukangurira abantu uburyo bagomba kwitwara bagiye aho bahurira n'abantu benshi, si aha mu isoko gusa, n'iyi gare twegeranye hose urababona ku marembo. Iyo batahaba byari kuba akavuyo, ntabwo ushinzwe umutekano wo kurinda ibintu n'abantu, yari kujya kubwiriza abantu gukaraba bategeranye ngo agaruke yongere gucunga umutekano w'abantu n'ibintu."

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange ashima ubwitange bw'abakorerabushake akanagira inama urundi rubyiruko yo  gufatanya na bagenzi babo muri uru rugamba, ari nako asaba abaturage kuborohereza kugira ngo nabo babashe kubafasha.

"Ni abantu bagaragaje ubudasa, imbaraga zihagije ndetse n'ubwitange kandi byaradufashije. Bafashije ubuyobozi, baduha ibitekerezo, badufasha gukwirakwiza ubutumwa, gukurikirana ko ahantu hose abaturage bubahirije amabwiriza, mu gusura abarwariye mu rugo ariko no muri iyi minsi dukangurira abaturage gufata inkingo zose, iyo gahunda nayo turayikorana."

"Ubundi tubona byaba byiza urundi rubyiruko narwo rugiye muri uyu muryango w'urubyiruko rw'abakorerabushake, kuko abantu bigiramo indangagaciro nyinshi, ndetse bakaniga gukunda igihugu no kugikorera nta kwizigama, ariko noneho n'abanyarwanda bakaborohereza, ntiyumve ko azambara agapfukamunwa kuko yabonye urubyiruko rwambaye aka julet, ntiyumve ko ashobora kubeshya akajyana ikarita y'ikingira itari iye."

COVID19 Imaze imyaka irenga ibiri igaragaye mu Rwanda, aho imaze guhitana abagera ku 1,362, abamaze gukingirwa inkingo ebyiri bangana na 5,555,134 naho abatewe urukingo rushimangira bangana na 237,448.

Marcel Iradukunda



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage