Yanditswe Jan, 07 2022 11:48 AM | 6,213 Views
Inzego zitandukanye zashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake kubera uruhare rwabo mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ni mu gihe abaturage nabo basabwa korohereza uru rubyiruko bumvira amabwiriza rubaha mu rwego rwo gukomeza gufatanyiriza hamwe mu guhangana n'iki cyorezo.
Mukagatare Amina umukoranabushake ukorera muri gare nkuru ya Nyabugogo, avuga ko nta muturage winjira atarakingiwe.
Yagize ati "Murabibona aha munsanze niho bakingirira, turimo gufasha abaturage kwikingiza, mu buryo bwo kwinjira muri gare tureba ko umuturage yinjira yakarabye neza, amazi n'isabune, tukareba no ku muti akaraba."
Bahizi Innocent, umuyobozi w'isoko rya Kimironko we avuga ko abakorerabushake bafite uruhare rukomeye mu guhangana n'iki cyorezo.
Yagize ati "Mu gukangurira abantu uburyo bagomba kwitwara bagiye aho bahurira n'abantu benshi, si aha mu isoko gusa, n'iyi gare twegeranye hose urababona ku marembo. Iyo batahaba byari kuba akavuyo, ntabwo ushinzwe umutekano wo kurinda ibintu n'abantu, yari kujya kubwiriza abantu gukaraba bategeranye ngo agaruke yongere gucunga umutekano w'abantu n'ibintu."
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange ashima ubwitange bw'abakorerabushake akanagira inama urundi rubyiruko yo gufatanya na bagenzi babo muri uru rugamba, ari nako asaba abaturage kuborohereza kugira ngo nabo babashe kubafasha.
"Ni abantu bagaragaje ubudasa, imbaraga zihagije ndetse n'ubwitange kandi byaradufashije. Bafashije ubuyobozi, baduha ibitekerezo, badufasha gukwirakwiza ubutumwa, gukurikirana ko ahantu hose abaturage bubahirije amabwiriza, mu gusura abarwariye mu rugo ariko no muri iyi minsi dukangurira abaturage gufata inkingo zose, iyo gahunda nayo turayikorana."
"Ubundi tubona byaba byiza urundi rubyiruko narwo rugiye muri uyu muryango w'urubyiruko rw'abakorerabushake, kuko abantu bigiramo indangagaciro nyinshi, ndetse bakaniga gukunda igihugu no kugikorera nta kwizigama, ariko noneho n'abanyarwanda bakaborohereza, ntiyumve ko azambara agapfukamunwa kuko yabonye urubyiruko rwambaye aka julet, ntiyumve ko ashobora kubeshya akajyana ikarita y'ikingira itari iye."
COVID19 Imaze imyaka irenga ibiri igaragaye mu Rwanda, aho imaze guhitana abagera ku 1,362, abamaze gukingirwa inkingo ebyiri bangana na 5,555,134 naho abatewe urukingo rushimangira bangana na 237,448.
Marcel Iradukunda
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru