AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Urubanza rw'abakekwaho iterabwoba rwasubitswe nyuma y'aho babuze mu rukiko

Yanditswe Nov, 04 2021 12:51 PM | 47,897 Views



Kuri uyu wa Kane, mu Rukiko rukuru urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha by'iterabwoba n'ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza mu majyepfo, hakomeje urubanza rw'abantu batanu bakurikiranweho ibyaha birimo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho n'iterabwoba rishingiye ku nyungu z'idini.

Bitewe  n'ibibazo by'ihuzanzira (network) byakomye mu nkokora iburanisha riheruka, urukiko rwari rwasabye abaregwa ko bazaza kuburanira  mu cyumba cy'iburanisha ku cyicaro cy'urukiko mu rwego rwo kwirinda ko ibyo bibazo byakongera. Gusa nanbwo ababurana ntibagaragaye mu rukiko n'ubwo abunganizi babo bari bahari.

Urukiko rwabajije abunganira abaregwa impamvu abo bunganira batagaragaye mu rukiko, basubiza ko nabo impamvu batayizi ko byabazwa ubushinjacyaha n'ubuyobozi bwa gereza ya Mageragere bafungiyemo ngo kuko na bo baje biteguye kuburana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko na bo batazi ikibazo cyabaye ku buyobozi bwa gereza kuko bari babisabye kandi na bo bakaba bari baje biteguye kuburana.

Urukiko rumaze kumva ibivugwa n'impande zombi rwavuze ko hagendewe ku kuba ubuyobozi bwa gereza butagaragaje impamvu yatumye ababurana batabinetse kandi n'abunganira abaregwa bakaba batakunganira abo batari kumwe rwanzuye ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki ya 30/11/2021. Nabwo ababurana bakazanwa kuburanira ku cyicaro cy'urukiko imbona nkubone.

Jean Pierre Ndagijimana 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage