AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Urubanza rw'Ubujurire rwa Rusesabagina na bagenzi be rwatangiye mu mizi

Yanditswe Jan, 20 2022 16:45 PM | 16,707 Views



Urukiko rw’ubujurire rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bari mu mutwe wa MRCD-FLN bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba. 

Ibyo urukiko rusuzuma ni ubujurire bw’ubushinjacyaha, ubw’abaregwa n’ubw’abaregera indishyi. 

Ubushinjacyaha bwajuririye ibijyanye n’inyito y’ibyaha, ibyo urukiko rukuru rutahamije abaregwa ndetse n’ibihano rwatanze buvuga ko bidahura n’ibiteganywa n’amategeko.

Na ho abaregwa bajuriye, harimo abatemera ibihano bakatiwe, abemeye ibyaha ntibagabanyirizwe ibihano, abasabye isubikabihano ntibarihabwe ndetse n’abaryozwa indishyi bataragize uruhare mu byaha biregerwamo izo ndishyi, abasabye gusubizwa mu buzima busanzwe ntibabihabwe ndetse n’abo urukiko rutagaragaje igihe bafatiwe ngo gishingirweho babarirwa igihe igihano cyabo gitangirira.

Abaregeye indishyi bo bajuriye bagaragaza ko batishimiye uko zagenwe mu bushishozi bw’urukiko nyamara baragaragaje uko zari zabazwe, abatarazihawe kubera kutagaragaza ibimenyetso cyangwa bikaba bitari bihagije bo banasabye ko mu bujurire hazumvwa abatangabuhamya babonye ibyabaye. 

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo busobanura ko urukiko mw’iburanisha rya mbere rwemeje ko Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte (Sankara) na Nizeyimana Marc batarakoze iterabwoba ahubwo ko barigizemo uruhare, bukemeza rero ko hari igika cy’itegeko cyirengagijwe. Busobanura ko itegeko rivuga ko umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba cyangwa ushishikariza abandi gukora iterabwoba n’ibindi byaha bigize iterabwoba aba akoze igikorwa cy’iterabwoba kandi agahanwa nk’uwagikoze. 

Nsabimana Callixte (Sankara) we yavuze ko uwari ushinzwe ibikorwa bya gisirikari bya FLN yasubijwe mu buzima busanzwe akaba atumva ukuntu we wari umuvugizi yashinjwa akanafungirwa ibyakozwe n’abarwanyi nyamara we yari ari muri Comores. 

Ku byaha abaregwa bagizweho abere nko kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubushinjacyaha buvuga ko urukiko rutasesenguye uko bikwiye ingingo y’itegeko rugira abere abaregwa 13 barimo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte (Sankara) na Herman Nsengimana. 

Ubushinjacyaha buvuga ko busanga urukiko rwarayobejwe n’imanza zaciwe kera nyamara harimo iza nyuma yaho zo mu 2016. Bukifuza ko Nsabimana Callixte (Sankara), Rusesabagina Paul, Nizeyimana Marc na Bizimana Cassien bahamwa n’icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, abandi 9, bagahamwa n’icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe. 

Ku cyaha cyo gutera inkunga iterabwoba Paul Rusesabagina yagizweho umwere, ubushinjacyaha busanga ibikorwa bumushinja bihura n’ibikubiye mu itegeko rihana iki cyaha. Buvuga ko urukiko rwafashe ko uwahamwa n’iki cyaha ari uwo hanze y’umutwe w’iterabwoba, nyamara bwo bugasanga n’uwawushinze yahamwa na cyo nk’uko itegeko ribiteganya. 

Urukiko kandi rwahamije Paul Rusesabagina ibikorwa byo gukusanya inkunga ya MRCD-FLN ariko ntirwamuhamya icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba, ahubwo ruvuga ko ari kimwe mu bikorwa byo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

 Aha ni ho ubushinjacyaha busaba ko ibi bikorwa byombi byafatwa nk’ibyaha 2 bibangikanye, bigize impurirane mbonezamugambi ari byo gushinga umutwe w’iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba akabifatwamo nka gatozi. 

Abaregwa muri uru rubanza bagize icyo bavuga kuri ubu bujurire bahawe umwanya ngo basobanure imyanzuro yabo.

Uru rubanza rurimo kuburanishwa Paul Rusesabagina n’abamwunganira batari mu rukiko mu gihe abandi bose baba bitabiriye. Iburanisha ritaha riteganyijwe kuwa 1 w’icyumweru gitaha.



Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage