AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yitezwe mu Rwanda

Yanditswe Apr, 21 2019 11:09 AM | 5,050 Views



Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu cya Qatar (Emir), Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yitezwe mu Rwanda mu ruzinduko; kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019.

Kuri twitter ya Qatar News Agency‏ batangaje ko uyu muyobozi yahagurutse i Doha mu gihugu cya Qatar muri iki gitondo aza mu Rwanda.

Byitezwe ko agera ku Kibuga cy'Indege cya Kanombe kuri iki Cyumweru ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba.

Qatar News Agency‏ ivuga ko muri uru ruzinduko Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani azagirana ibiganiro n'abayobozi banyuranye ku mibanire y'ibihugu byombi ndetse hagasinywa n'amasezerano anyuranye agamije kongera inyungu mu mikoranire no guteza imbere ibihugu byombi.

Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yaherukaga kugirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Qatar, mu Ugushyingo 2018.

Icyo gihe baganiriye ku bijyanye no kwagura imikoranire ku ishoramari ry’ibihugu byombi.

Iki gitangazamakuru kinavuga ko nyuma yo gusura u Rwanda Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani azahita anasura Nigeria.

Inkuru ya Richard Irakoze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage