Yanditswe Apr, 25 2021 10:46 AM | 51,070 Views
Kuri iki Cyumweru, Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine, aho aje kureba uko ibikorwa
by'impunzi bikomeje gukorwa mu gihugu.
Kuri iki Cyumweru Filippo Grandi yakiriwe na Minisitiri w’Ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.
Aba bayobozi baganiriye kuri bimwe mu bibazo izi mpunzi zifite ariko na bimwe mu bisubizo byashatswe ngo impunzi ziri mu Rwanda zifatwe neza.
Kuri iki Cyumweru kandi uyu muyobozi ari kumwe n'abayobozi batandukanye, basuye inkambi y'agateganyo ya Gashora icumbikiye abasaba ubuhunzi bava mu gihugu cya Libya.
Uyu muyobozi yasuye imiryango icumbikiwe muri iyo nkambi ya Gashora ndetse n'ibikorwaremezo bubakiwe anareba n'imibereho yabo.
Filippo Grandi aje mu Rwanda nyuma y’aho muri Werurwe uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w'Abimbuye rishinzwe ibiribwa ku Isi, PAM rigabanyijeho 60% by’inkunga ryageneraga impunzi ziri mu Rwanda.
Iri shami rya Loni rishinzwe impunzi ryo ryatangaje ko ryatewe impungenge n’uko ibintu bishobora guhinduka haramutse ntagikozwe mu maguru mashya.
PAM itangaza ko ikeneye amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 9 agombwa gukoreshwa hagati y’ukwezi kwa gatatu kugeza mu kwa gatandatu uyu mwaka, ariko byaba umwaka wose wa 2021 aya mafaranga akiyongera akagera kuri miliyoni 20.1 z’amadolari ya Amerika.
Gusa umuvugizi wa PAM Emily FREDENBERG yasobanuye ko nubwo habayeho kugabanya iyi nkunga muri rusange ku mpunzi zose, ariko izakomeza gufasha impunzi zifite ibibazo byihariye by’imirire mibi.
Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Elise Laura Villechalane we aherutse kuvuga ko nubwo bimeze bityo, bazakomeza gukangurira abafatanyabikorwa babo kumva iki kibazo maze bakagira icyo bakora.
Iki cyemezo cyo kugabanya inkunga kireba impunzi zose z’abanyamahanga zicumbikiwe mu nkambi z’impunzi mu Rwanda zigera ku bihumbi 135,000 biganjemo abarundi n’abanyekongo.
Izi mpunzi zari zisanzwe zihabwa amafaranga y’u Rwanda ahwanye n’ibihumbi 7,600 buri kwezi, abafasha kwihahira ibiribwa mu masoko y’imbere mu gihugu, aya mafaranga akaba ari yo yagabanyijwe bagahabwa 40% by’aya babonaga.
Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’abanyamahanga zigera ku bihumbi 135,000 biganjemo abarundi n’abanyekongo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru