AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Tanzania

Yanditswe Sep, 07 2021 17:24 PM | 201,363 Views



Abayobozi ba polisi y'u Rwanda n'aba Polisi ya Tanzania barishimira intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye, mu kurwanya iterabwoba n’amahugurwa ahabwa abapolisi b'impande zombi.

Mu biganiro byahuje abayobozi umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Dan Munyuza n’uwa Tanzania, IGP Simon Nyakoro, Umuyobozi mukuru wa polisi y'u Rwanda yavuze ko  kubera ibikorwa by'iterabwoba bikunze kugaragara mu karere ibihugu by'u Rwanda na Tanzania biherereyemo, ubufatanye buhoraho bw'inzego zinyuranye ari intego ibihugu byombi bigomba gukomeraho mu rwego rwo kubaka umutekano urambye.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yasobanuye ibyo biganiro ingingo zo kurwanya iterabwoba n'ubufatanye mu mahugurwa y'abapolisi b'ibihugo byombi ari zo zibanzweho.

Ati ''Mu kwezi kwa 5 uyu mwaka umuyobozi wa polisi y'u Rwanda yagiye muri Tanzania, nyuma n'uwa Tanzania ayari aje mu Rwanda kugira ngo barebe ko ibikorwa bemeranyije birimo ibyo guhana amakuru, ajyanye no kurwanya ibyaha ndengamipaka,  iterabwoba mu bihugu byombi no mu karere, ariko n'ubufatanye mu kwigisha abapolisi nk'abapolisi bigira mu isjuri rya musanze, u Rwanda narwo rwakoherezayo abapolisi bakiga.Ni ibiganiro byiza bigamije kureba aho ibyemejwe byashyizwe mu bikorwa no kurebera hamwe uko ibitarakozwe byashyirwa mu bikorwa.''

Umuyobozi mukuru wa Police ya Tanzania, Simon Nyakoro Sirro yemera ko ubufatanye mu kurwanya iterabwoba ari ingenzi mu kubaka umutekano urambye hagati ya Tanzania n'u Rwanda ndetse no mu gace ibihugu byombi biherereyemo.

Ati ''Hari ibintu byinshi impande zombi twemeranyijweho.Twumvikanye ko mu mezi 3 tuzahura tugasuzuma aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.icyo cyaduhuje, aho twarebye ibyakozwe n'ibisigaye gukorwa.Twabonye ko imyanzuro igera kuri 7 yashyizwe mu bikorwa. Nk'iyo tuvuze ibijyanye n'ibyaha byambukiranya imipaka harimo n'iterabwoba. Iki ni ibyaha kireba isi yose, ni nayo mpamvu dufite gahunda imwe mu gukorera hamwe, guhana amkuru, tukumva ko u Rwanda, Tanzania na Mozambique hari umutekano usesuye, bityo umutekano ugakwira hose.''

Ibi biganiro bije bikurikira amazezerano yazinywe, mu kwezi kwa 5 uyu mwaka, hagati y’abayobozi bakuru ba police z’ibihugu byombi.

John Bicamumpaka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage