Yanditswe Jun, 30 2020 09:31 AM | 36,602 Views
Urwego rw’Umuvunyi ruravuga ko ku bakozi babarirwa mu
bihumbi 13 bagombaga kumenyekanisha imitungo yabo, ababikoze bagera ku bihumbi
11 gusa, ndetse hakaba hari abakozi 15 uru rwego rukekaho icyaha cyo kwigwizaho
imitungo batabasha gusobanura aho bayikuye.
Ibi Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yabigarutseho ubwo we n’abamwungirije ndetse na bamwe mu bakozi b'uru rwego bagezaga inyandiko zigaragaza imitungo yabo kuri Biro ya Sena.
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, abavunyi bungirije, umunyamabanga uhoraho mu rwego rw'umuvunyi hamwe n'abandi bakozi 59 b'uru rwego bashyikirije Biro ya sena inyandiko zigaragaza imitungo yabo.
Sena ni rwo rwego rufite inshingano zo kugaragarizwa imitungo y’abakozi b’urwego rw’umuvunyi. Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin avuga ko ibi bitanga urugero no ku bandi bakozi basabwa kumenyekanisha imitungo yabo.
Yagize ati “Ni uburyo bwo kutwereka ko ibyo adusaba ari we wa mbere ubishyira mu bikorwa na we akerekana umutungo we ngira ngo mwabyiboneye n'Abanyarwanda basabwa kwerekana umutungo wabo n'aho bawukuye. Ubu basigaje umunsi umwe n'uburyo bwo kubibutsa ko batakwishyira mu bibazo kandi nta kintu gikomeye cyababuza kwerekana umutungo wabo n'aho bawukuye.”
ingingo ya 37 y'itegeko No. 76/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n'imikorere by'urwego rw'umuvunyi rigena ko umukozi wa Leta utegetswe kumenyekanisha imitungo ye, amenyesha urwego rw'umuvunyi umutungo afite mu gihugu no hanze yacyo bitarenze taliki ya 30/06 buri mwaka.
Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase, avuga ko kugeza ubu hari bamwe mu bakozi ba Leta uru rwego rwatangiye gukurikirana kubera kutagaragaza aho bakuye imitungo yabo.
Yagize ati "Ufashwe yararagije umutungo ahanwa kimwe na wa wundi wawuragije, kandi ni ibihano bikomeye bikakaye, imyaka mikeya y’igifungo ni 5, uko bigenda bigera ku bayobozi cyangwa se ku bacamanza, birumvikana ko baba bafite urugero rwo gutanga urugero rwiza ku baturage, uko bakora ibyaha ni ko ibihano byazamuka bikaba byanagera no ku myaka 10, kandi ibyo yungutse mu cyaha cya ruswa, akabinyagwa ndetse gacibwa n’ihazabu yikubye nibura gatatu kugera kuri gatanu inshuro z’agaciro k’imitungo yanyereje."
Yunzemo ati “Hari abo twafashe kandi twashyikirije inzego zigomba kubacira imanza, n’ubu dufite abagera kuri 15 turi gukurikirana batandatu amadosiye yabo yamaze kugezwa mu bushinjacyaha bw'urwego rw'umuvunyi ubu ngubu arimo aroherezwa mu nkiko, agera kuri arindwi arimo aranozwa mu bugenzacyaha bw'urwego rw'umuvunyi. Hari n’andi agera kuri 2 tugikurikirana. Ufashwe yararagije umutungo ahanwa kimwe n'uwawuragiye kandi ni ibihano bikomeye bikakaye imyaka mikeya y'igifungo ni itanu bikazamuka uko bigenda bigera ku bayobozi n'abacamanza kuko baba bagomba gutanga urugero rwiza ku baturage bo birazamuka bikaba byagera no ku myaka 10, kandi ibyo yungutse mu byaha bya ruswa akabinyagwa ndetse akanacibwa ihazabu yikubye kuva kuri 3 kugera kuri gatanu inshuro z'imitungo yanyerejwe.”
Uyu mwaka abayobozi n'abakozi ba Leta barebwa n'itegeko ryo kumenyekanisha imitungo bagera ku bihumbi 13 ariko abagera ku bihumbi 11 ni bo bamaze kumenyekanisha imitungo yabo.
Ingingo ya 37 y'itegeko No 76/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n'imikorere by'urwego rw'umuvunyi ivuga ko inyandiko ya mbere imenyekanisha imitungo y’abakozi bagitangira imirimo ishyikirizwa urwego rw'umuvunyi mu gihe cy'ukwezi kumwe binjiye mu kazi.
Danton GASIGWA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru