AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Umutungo mwinshi Afurika ifite utuma abayituye hari inyungu zitari nke bawuvanamo- Perezida Kagame

Yanditswe Nov, 29 2021 13:54 PM | 74,263 Views



Mu butumwa  Perezida Paul Kagame yageneye abitabiriye inteko rusange ya 19 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda-UNIDO, yavuze ko umutungo mwinshi Afurika ifite, utuma abayituye hari inyungu zitari nke bawuvanamo.

Umukuru w’igihugu yavuze ariko ko igikenewe cyane kurusha ibindi, ari uko ubwo butunzi butangira ingano buvamo ibisubizo bifatika kandi  by’ingirakamaro ku baturage ba Afurika.

Perezida Kagame yasobanuye ko mbere ya byose ibi bivuze gushora imari mu bantu no mu bumenyi buteza imbere inganda.

Ubu butumwa abutanze mu gihe kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo kuzageza tariki ya 3 mu kwezi gutaha, i Vienne muri Autriche hakoraniye inteko rusange ya 19 ya UNIDO, ariryo shami rya LONI ryita ku iterambere ry’inganda.

Ni inteko yitabiriwe mu buryo bubiri kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Hari abagiye ahabera iyi nama, hakaba n’abandi bazayikurikirana ku buryo bw’ikoranabuhanga bw’iya kure.

Iri shami UNIDO ryashinzwe mu Gushyingo 1966, icyicaro gikuru giherereye i Vienne muri Autriche.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage