AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Umutoza McKinstry yasezerewe ku mirimo yo gutoza ikipe y'igihugu Amavubi

Yanditswe Aug, 18 2016 12:23 PM | 3,846 Views



Umutoza w’amavubi Jonathan McKinstry yamaze gusezererwa kuri uyu wa kane. Umukozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya MINISPOC yemeje aya makuru ku iyirukanwa rya McKinstry, aho ngo iyi ministeri yandikiye Jonathan McKinstry imusaba gutanga ibisobanuro ku gikomeje gutuma Amavubi asubira inyuma ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, dore ko ubu Amavubi yatakaje imyanya 53 mu gihe cy’umwaka umwe gusa. Ibisobanuro yatanze ngo ntibyanyuze ubuyobozi bw’iyi minister ya Sports n’umuco, MINISPOC.

Kuri ubu iyi kipe y’igihugu Amavubi ikaba igiye kuba itozwa na Kanyankore Gilbert Yaounde afatanyije na Eric Nshimiyimana mu gihe hategerejwe kubona undi mutoza.

McKinstry yageze mu Rwanda mu kwezi kwa 3 k’umwaka ushize wa 2015, asimbuye umwongereza Stephane Constantine. Yasanze u Rwanda ku mwanya wa 68 ku isi, asezeranya abanyarwanda ko azabageza mu bihugu 50 bya mbere ku isi, none ubu u Rwanda ruri ku mwanya w’i 121 ku isi.





Hakizimana Edmond

Nonese bigenze bite ko asezererwa nyuma akongererwa igihe,habuze undi mutoza? Sep 24, 2016


Hakizimana Edmond

Nonese bigenze bite ko asezererwa nyuma akongererwa igihe,habuze undi mutoza? Sep 24, 2016


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage