AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umusore warangije icyiciro cya kaminuza cya 'Masters' yandikisha amano

Yanditswe Aug, 18 2016 11:42 AM | 4,608 Views



Umusore witwa Jean TWAGIRIMANA ufite ubumuga bw’amaboko, akaba yandikisha amano kuri ubu arangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'uburezi. Kuba amano yarasimbuye amaboko mu kumufasha gukora imirimo itandukanye, uyu musore avuga ko bagihura n’imbogamizi zo kutagirirwa icyizere ku isoko ry'umurimo kuko hari byinshi biba bitabateganirijwe.

TWAGIRIMANA avuga ko kugeza ubu nta kato yari yahura nako agasanga ikibazo nyamukuru kubangamiye abafite ubumuga, gishingiye ku bikoresho bidapfa kuboneka cg se byaboneka bikaba bihenze. Ibi bikaba bigira ingaruka ku myigire yabo aho imibare ya Kaminuza y'u Rwanda yerekana ko yakiriye mu mwaka ushize abanyeshuri bafite ubumuga babarirwaga muri 426.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Mbelimana Emmanuel

Mwiriwe! Uyu musore arashoboye. Abantu bafite ubumuga iyo bahawe ubufasha bakeneye bakitabwaho cyane cyane bakiri bato na bo babasha gukora imirimo yose nk'iyo abadafite ubumuga bakora. Uyu Twagirimana Jean, wandikisha amano, ushoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) muri Special Needs Education afite ubumenyi buhagije mu gutanga imbaraga ze mu kubaka igihugu cyane cyane mu bijyanye n'uburezi budaheza kuko arabihugukiwe cyane. "Ubumuga si ubushobozi buke. (Disability is not inability)" Aug 18, 2016


Mbelimana Emmanuel

Akwiye akazi Aug 19, 2016


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage