Yanditswe Apr, 27 2021 17:57 PM | 30,208 Views
Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz; arasaba ibihugu bigicumbikiye abakurikiranweho uruhare muri Jenoside kubafata bakababuranisha cyangwa bakabohereza mu Rwanda kuko rufite ubushobozi bwo kubaburanisha.
Ni muri gahunda isanzwe iba buri mezi 3 aho uru rwego ndetse n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda zihana amakuru bikorwa binyuranye bijyanye no gukurikirana abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho harebwa intambwe imaze guterwa ngo abatarafatwa bagezwe bagezwe imbere y'ubutabera.
Umushinjacyaha Mukuruwa IRMCT Serge Brammertz avuga ko intambwe zikomeje guterwa ngo abakoze Jenoside bakidegembya bafatwe, bityo akaba asaba ibihugu by'amahanga bikibacumbikiye kubafata bagashyikirizwa ubutabera haba mu Rwanda cyangwa bakabiburanishiriza. Aha aratanga ingero za bamwe mu bagize uruhare rukomeye mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside.
Ati "Ni ukuri twibaza impamvu ibihugu by’iburayi, Afrika cg ahandi badashyira mu bikorwa imyanzuro y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi : tubisubiramo kenshi ko ibihugu bifata icyemezo bya politiki bikaburanisha abakurikirwanwa cg bakabohereza i kigali. Nubwo ntamenya aho buri wese mu bakurikiranwa ari, dusigaranye abantu 6 bakomeye tutarafata : bamwe tubafiteho amakuru, ariko nanone ibihugu bimwe bigenda biguru ntege mu kubafata, nta n’ubushake ibyo bihugu bigaragaza kandi ni inshingano zabo nkuko Loni ibisaba, gusa tuzakomeza kubakurikirana aho bari hose."
Uyu mushinjacyaha aje mu Rwanda muri uyu mwaka nyuma y'uko no mu kwezi kwa munani n'ukwa cyenda k'umwaka ushize na bwo yakoze uruzinduko rukurikira ifatwa rya Kabuga Felicien wafashwe mu kwezi kwa 5 umwaka ushize akaba atagerejwe kugezwa imbere y'ubutabera.
Umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda Havugiyaremye Aimable, avuga ko itsinda ry'uru rwego rimaze iminsi mu Rwanda ryabonye andi makuru ashinja Kabuga akaba azafasha kumushinja bityo ngo urubanza rwe rushobora gutangira mu gihe icyo ari cyo cyose.
Ku rundi ruhande ariko, haracyari imbogamizi za bamwe mu bagishakishwa n'uru rwego barimo bahawe ubwenegihugu n'ibihugu bibacumbikiye, bamwe bahindura imyirondoro n'amasura bikagora umushinjacyaha kubatahura. Cyokora ngo ibihugu byinshi bya Afrika bifite ihuriro rifitanye amasezerano yo gufata no kohererezanya abanyabyaha.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru