AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Umushinga wo kubaka igorofa ry’ubucuruzi hafi y'ahazwi nka Yamaha wadindiye ugitangira

Yanditswe Jan, 24 2020 16:47 PM | 4,810 Views



Abanyamigabane muri kompanyi MIG (Muhima Innovation Group) ifite umushinga wo  kubaka amagorofa ku Muhima mu Mujyi wa Kigali ngo bahanze amaso Leta nyuma y’aho amikoro ababanye make ndetse bakaba bataka igihombo.

Ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, ahateganye n’ahitwa kuri Yamaha, ni ho abashoramari bishyize hamwe bashaka kuba inzu y’amagorofa.

Ku ikubitiro aba bafatanyabikorwa batangiye ari 500 none ubu ngo bamwe bagiye bavamo, hakaba hayasigaye 310 gusa.

Bavuga ko bari bafite icyifuzo cyo kubaka inzu y’amagorofa 3 ariko Umujyi wa Kigali ubasaba kubaka amagorofa umunani, baza kubura ubushobozi buhagije bwo kuyubaka.

Kuva muri 2016 ni bwo imirimo y’ubwubatsi yatangiye ariko izaguharara itarenze umutaru.

Rwishyura John, umwe mu bafite imigabane mu iyubakwa ry’uyu mushinga avuga ko idindira ryawo ryabagizeho ingaruka zikomeye.

Yagize ati “Muri iyi kampani nashoyemo imigabane itari mikeya kuko nashyizemo amafaranga arenga miliyoni 15, umushinga rero wagiye uhindura isura dukomeza kwihangana abandi birabananira bagenda bavamo; ariko birumvikana ko amafaranga amaze imyaka myinshi gutya umuntu atekereza ko hari ikindi yari kuba yarayakoresheje cyari kumugeza ku bindi runaka kurusha gukomeza gutegereza.’’

Abajijwe igihe imirimo y’ubwubatsi izasubukukirwa, Gashumba Jean, Umuyobozi wa Muhima Innovation Group yavuze ko bizaterwa n’ibizava mu biganiro barimo kugirana n’abo bifuza ko bafatanya.

Ati “Ingufu twari dufite ni ho zagarukiye. Turacyarimo gushaka amafaranga yo kugira ngo dukomeze ubu turimo kuvugana n’abandi bafatanyabikorwa dushaka uko twasubukura imirimo ndumva twakwiha nk’igihe kitarenze amezi abiri, tukabona kuba twasubiza iki kibazo wazongera ukambaza mu gihe cy’amezi 2.’’

N’ubwo bimeze gutyo ariko, Murengeyingoma Jean Baptiste ushinzwe ibijyanye n’umutungo muri MIG, we arerura akagaragaza icyifuzo cy’uko Leta yakwinjira muri uyu mushinga wabo kuko hari ibyo badashoboye.

Ati “Ikibazo duhura na cyo iyo tugiye kuvugana n’amabanki bashima ko umushinga wunguka ariko bakarenzaho ko hakwiriye kubaho ingwate kugira ngo bigabanye impungenge baba bafite zo kuduha umwenda. Icyo twifuza ubu ni  uko Leta yadufasha kubona ingwate. Icya kabiri, ishoboye gushoramo amafaranga igafatamo imigabane igikorwa kikarangira nyuma yaho ikazagurisha imigabane yayo kugira ngo isubirane amafaranga yayo ajye mu bindi bikorwa.’’ 

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest, avuga ko barimo kurebera hamwe n’ubuyobozi bw’iyi kampani uko ibibazo ifite byabonerwa ibisubizo.

Ati “Ntabwo Umujyi wa Kigali ushobora kubirebera ngo umushinga ugende udindire kuriya hari inzira nyinshi. Inzira ya mbere ni iyo kubanza kuganira n’aba bashoramari tukumva ibibazo bihari tukagerageza kubahuza. Hari urwego rushinzwe ishoramari mu Gihugu RDB, na bo bafite abashoramari bashobora kuza bakabunganira rero iyo umushinga ubananiye hari ibyo amategeko ateganya kandi hari abandi baba babishoboye ariko byose bikorwa hagendewe ku mategeko.’’

Inyigo yakozwe igaragaza ko imirimo yo kubaka iyi nzu y’ubucuruzi izatwara  miliyari 6 z’amanyarwanda. Ni mu gihe ayari yakusanyijwe n’abanyamigabane ari miliyari 4 na miliyoni 800, arimo miliyari 2 na miliyoni 300 za kampani y’abashinwa ari na yo yari ishinzwe imirimo y’ubwubatsi.


BUTARE Léonard



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage