AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Umushinga wo gucukura gaz Methane mu kiyaga cya Kivu hagati y'u Rwanda na DRC

Yanditswe Apr, 28 2016 12:31 PM | 3,894 Views



Mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa gatatu, hatangijwe inama y’iminsi itatu iri guhuza u Rwanda na Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, igamije kureberahamwe uko umutungo kamere wa Gaz Methane ubarizwa mu kiyaga cya Kivu, gihuza ibihugu byombi, wabyazwa umusaruro w’amashanyarazi kidahungabanyijwe. Kwikubitiro, komite ihuriweho n’Ibihugu byombi, igizwe n’impuguke izajya ikurikirana umunsi ku munsi icukurwa rya Gaz Methane, yashizweho, igikorwa impande zombi zishimiye kuko kizatanga umusaruro mwiza mu kwita kuri uyu mutungo kamere uwuriweho n’ibihugu byombi.

Ibiganiro bihuje impuguke ku mpande zombi u Rwanda na Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’inzego z’ubuyobozi mu bihugu byombi. Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihagarariwe na Minisitiri ushinzwe amazi n’umuriro Prof Ngoyi Aimé naho k’uruhande rw’u Rwanda, intumwa zari ziyobowe na Madame Umutoni Augusta wari uhagarariye Umunyamabanga wa Leta ufite ingufu mu nshingano ze muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Muri iyi minsi itatu, barasuzumira hamwe uburyo bunoze bwa byazwa amashanyarazi Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu, bidahungabanyije uyu umutungo kamere, irusobe rw’ibinyabuzima birimo ndetse n’abaturage bawuturiye.

Komite ihuriweho n’impande zombi igizwe n’inararibonye yemejwe,muri iyi nama kugira ngo ikurikirane  umunsi k’umunsi ubudahungabana bw’iki kiyaga cya Kivu mu gihe hacukurwa Gaz Methane.

Itsinda rigizwe n’impuguke 10, uhagarariye u Rwanda, Madame Umutoni Augusta yizeye ko rigiye guhindura byishi ku mikoranire mu kwita kuri uyu mutungo kamere ndetse no gukuraho urujijo ritanga amakuru yizewe kubaturage cyane baturiye iki kiyaga.

K’uruhande rw’u Rwanda tubamenyeshe ko kugeza ubu hari imbanziriza mushinga ku icukurwa rya Gaz Methane ryatangiye kugeragezwa aho ritanga Mgwt hafi 28 nkuko yabitangaje intumwa y’u Rwanda muri ibi biganiro birikubera mu mujyi wa Goma Umutoni Augusta. Iyi ngo ikaba ari gahunda igamije uretse gushakira hamwe igisubizo kirambye ku kibazo cy’ingufu z’umuriro udahagije muri kano gace, ngo ni n’uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije birimo amashyamba hirindwa  ikoreshwa ry’inkwi ndetse no guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.


Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage