AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umushinga w'Indangamuntu ikomatanyije warahagaritswe burundu

Yanditswe Aug, 04 2022 19:57 PM | 87,415 Views



Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe irangamuntu bwatangaje ko umushinga wo guhuriza hamwe ibyangombwa by'ingenzi ku indangamuntu wahagaritswe, kuko hari ibyo amategeko atemera ko bihuzwa.

Kivuga ko ibikoresho byari byaraguzwe kubera uyu mushinga bizakomeza kwifashishwa mu kazi ka buri munsi k'iki kigo, cyane ko gikataje mu ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2006 ni bwo guverinoma yemeje ishyirwaho ry'indangamuntu ikomatanyijeho ibyangombwa by'ingenzi umuntu akenera birimo nk'uruhushya rwo gutwara imodoka, impamyabumenyi aho mu gihe iyo ndangamuntu yaba yashyizweho bitari kuba bigikenewe ko uyifite agira ikindi cyangombwa yitwaza.

Hari abaturage bagaragaza ko gukomatanyiriza hamwe ibyangombwa nkenerwa ku ikarita ndangamuntu, ari inyungu ikomeye cyane mu gihe umuntu agiye gusaba service zisaba ibyangombwa byinshi.

Raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta y'umwaka warangiye tariki 30 kamena 2021, igaragaza ko mu mwaka wa 2015 haguzwe imashini ya miliyari 2.5 z'amafaranga y'u Rwanda yo gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga w'indangamuntu ikomatanije, kugeza ubu hakaba nta kirakorwa. 

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ikorwa ry'indangamuntu n'itangwa ryazo muri NIDA, Manago Dieudonné avuga ko bitewe n'uko hari ibyo amategeko atemera ngo uyu mushinga warahagaritswe.

Nanone ariko ikigo gishinzwe indangamuntu gisobanura ko harimo gutekerezwa ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rigezweho, aho hazajya hafatwa ibikumwe byose by'umuntu kugira ngo amakuru akomeze kubikwa kandi yizewe kandi ngo bimwe mu bikoresho byaguzwe mu mushinga wahagaritswe bizifashishwa mu mushinga mushya w'ikoranabuhanga utegerejwe.

Kugeza ubu habarurwa abantu basaga gato miliyoni 8 bafite irangamuntu bavuye kuri miliyoni 5 n'ibihumbi 200 bazihawe mu mwaka wa 2008 ubwo irangamuntu zikozwe mu mpapuro zakurwagaho. 

Usibye gukora indangamuntu z'abenegihugu, ikigo gishinzwe irangamuntu kinatunganya impushya zo gutwara imodoka, ikarita z'impunzi, iz'abanyamahanga baba mu Rwanda n'ibyangombwa by'abanyarwanda baba mu mahanga.


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage