AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umusaza uvuga ko yarwanye Intambara ya 2 y’Isi arashima Perezida Kagame wamugabiye

Yanditswe Apr, 29 2021 18:58 PM | 41,215 Views



Umusaza uvuga yarwanye ntambara ya 2 y’Isi arashima Perezida Kagame wamugabiye

Mu Karere Gatsibo, hari umusaza witwa Nyagashotsi Epimaque w’imyaka Ijana n’umwe  y’amavuko utuye mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro mu  warwanye mu ntambara ya Kabiri y’Isi akaba ashimira Umukuru w’igihugu Paul Kagame nyuma wamuhaye  ubufasha bw’icumbi ndetse akanorozwa inka ihaka. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko ubu bufasha ari ikimenyetso gishimangira imiyoborere ishingiye ku muturage igihugu cyimirije imbere.

Mu mwaka wa 1920 muzehe Nyagashotsi Epimaque ni bwo yabonye izuba, avukira i Gahini mu Karere ka Kayonza. Hari ku ngoma y’umwami Yuhi V Musinga. Agejeje imyaka makumyabiri n’umwe yashyizwe ku rutonde rw’abasore b’intarumikwa bagombaga gufatanya n’Abongereza mu kurwanya Abadage bari ku ruhande rw’umugabo uzwi cyane mu mateka y’Isi Adolphe Hitler mu ntambara ya Kabiri y’Isi.

 Icyo gihe boherejwe muri Kenya maze batangira urugamba nkuko uyu mukambwe akomeza abitangaho ubuhamya.

Ubwo intambara ya Kabiri y’Isi yarangiraga mu mwaka wa 1945 muzehe Nyagashotsi yagarutse mu Rwanda maze ashinga urugo mu mwaka wa 1952. Gusa bitewe n’amateka ya politiki y’ivanguramoko yari mu Rwanda mu mwaka wa 1959 ikibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi, muzehe Nyagashotsi n’umuryango baje guhunga igihugu, ariko nyuma aza kwinjira mu mutwe w’abitwaga Inyenzi yemeza ko barwaniraga kubohora u Rwanda rw’icyo gihe.

Amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagize ingaruka zikomeye kuri muzehe  Nyagashotsi, kuko yanyazwe inka yari atunze ndetse n’ibindi mbere yuko ahunga igihugu. Igihugu kimaze kubohorwa uyu mukambwe yaratashye, maze mu minsi ishize agaragara mu binyamakuru asaba umukuru w’igihugu kumufasha.

Icyifuzo cye cyarumviswe kuko  kuri uyu wa Kane, ari bwo mu izina ry’umukuru w’igihugu ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwamushyikirije ku mugaragaro ubufasha bw’inzu, ubutaka n’ibindi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni zisaga 16 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse anorozwa inka ihaka yaguzwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda. Kuri muzehe Nyagashotsi ngo “ibi ni ibitangaza”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko gufasha abatishoboye ari ikimenyetso gishimangira imiyoborere ishingiye ku muturage igihugu kimirije imbere.

Muzehe Nyagashotsi yabyaye abana 12 barimo abahungu 9 ariko bamwe baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Afite abuzukuru 46 barimo abana babiri b’abakobwa abana na bo kuri ubu.

Mu butaka muzehe Nyagashotsi yahawe harimo n’ahazaterwa ubwatsi buzamufasha kwita ku nka ihaka yahawe kugira ngo ijye imukamirwa. Mu buzima bwe ngo ntiyigeze anywa amazi n’umunsi n’umwe kuko yatunzwe n’amata mu myaka yose amaze ku isi.

Valens NIYONKURU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage