AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umusaza umaze ubwoko bw'ibihangano ibihumbi 2,500 mu gihe cy’imyaka 40

Yanditswe Jun, 19 2017 19:27 PM | 5,755 Views



Inzobere mu bugeni Bushayija Pascal washushanyije impano intore z’abahanzi, abakora muri siporo n’abanyamakuru bahaye perezida wa repubulika Paul Kagame, arashishikariza urubyiruko gukora ibihangano by’umwimerere kuko aribyo bihesha agaciro nyirabyo. Bushayija Pascal avuga ko amaze gukora ubwoko bw' ibihangano busaga ibihumbi 2,500 mu gihe cy’imyaka 40 amaze muri uyu mwuga.

Bushayija avuga ko nyuma yo gukunda ibijyanye n’ubugeni, yiyemeje kujya kubyiga mw’ishuli ryigisha ubugeni ryo ku Nyundo. Nyuma yo  kubyiga, akanabyigisha mw'ishuli. Avuga kandi ko ahanini akoresha ibikoresho biboneka mu Rwanda, akaba usanga uko ibihe bisimburana abanyarwanda barushaho gukunda ibihangano bikorerwa iwabo.


Abikesheje umwuga akora, Bushayija avuga ko yageze kuri byinshi birimo kwiyubakira inzu no kwita ku muryango we.  Muri rusange ngo amaze gukora ubwoko bw' ibihangano busaga ibihumbi 2500.

Ku isoko ibiciro by' ibihano ngo usanga bihagaze hagati y' ibihumbi 60 na miliyoni 2 z' amafaranga y' u Rwanda. Imwe mu mbogamizi Bushayija avuga ko igaragara mu mwuga akora nuko bimwe mu bikoresho akoresha nk' irangi ryabugenewe, usanga rituruka hanze y' igihugu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage