AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umuryango DCO wasinyanye amasezerano na Smart Africa agamije iterambere ry’ikoranabuhanga

Yanditswe Jun, 06 2022 16:54 PM | 151,209 Views



Umuryango mpuzamahanga w’ubufatanye mu by'ikoranabuhanga, DCO wasinyanye amasezerano na Smart Africa ifite icyicaro i Kigali agamije iterambere ry’ikoranabuhanga muri rusange, ariko by'umwihariko ku bagore n’abakobwa ku mugabane wa Afurika.

Aya masezerano agamije guteza imbere ikoranabuhanga, by'umwihariko gukwirakwiza internet no kuzamura ubumenyi mu kuyibyaza ibisubizo by’ibibazo umugabane wa Afurika ufite.

Yifashishije urugero, Umunyamabanga mukuru wa Digital Cooperation Organisation, Deemah Alyhay asobanura ko by'umwihariko, aya masezerano y’imikoranire na Smart Africa azafasha cyane no kuzamura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nk'imwe mu nzira zo guteza imbere abagore  n’abakobwa.

Yagize ati "Kuvana ubucuruzi mu buryo busanzwe tubwinjiza mu buryo bw'ikoranabuhanga, ubwabyo bizafasha mu kuzamura umusaruro w’imbere mu gihugu ariko binafashe mu guhanga akazi, rero ubagore basanzwe mu bucuruzi nibabwinjiza mu ikoranabuhanga bizahesha abandi bagore akazi."

Umuyobozi mukuru wa Smart Africa, Lacina Kone avuga ko nubwo basanzwe bashyize imbere kwimakaza ihame ry’uburinganire mu guteza imbere ikoranabuhanga, aya masezerano azabafasha kurushaho kugera ku ntego y’iterambere ry’ikoranabuhanga kuri buri wese.

"Aya masezerano agamije mu buryo bwihariye kwimakaza ihame ry’uburinganire mu rugendo rw’iterambere mu ikoranabuhanga, n'ubusanzwe muri smart Africa muri rusange ndetse no mu bagize akanama k’abaminisitiri b'ikoranabuhanga ubwako kagizwe n'abagore n’abakobwa benshi, twita kuri iri hame, dushyira imbaraga mu gutuma aba baminisitiri baba ikitegererezo ariko banakora ubuvugizi bityo abana b'abakobwa bakaguma mu ikoranabuhanga banamenya kuribyaza ibisubizo by’ibibazo bihari."

Ubu Smart Africa ikorera mu bihugu 32 byo muri Afurika bituwe n'abarenga miliyoni 800, ndetse ikanakorana n’ibigo by'abikorera 40 byiyemeje gukorana nayo mu kugera ku ntego y’isoko rihuriweho ry’ikoranabuhanga muri Africa (single Digital market in Africa)  mu mwaka wa 2030.

Aya masezerano akaba ayishzweho umukono mu gihe guhera kuri uyu wa Mbere hatangiye inama mpuzamahanga ku iterambere ry’ikoranabuhanga (World Telecommunication Development Conference).


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage