AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umunyarwandakazi ageze he mu rugendo rw'iterambere?

Yanditswe Mar, 07 2020 21:16 PM | 14,052 Views



Imyaka 26 ishize yabaye urugendo rurerure ariko rw’ingeni kuribo. Abagore batari bake bemeza ko babashije guhumuka ubu bakaba bakora ibyo bamwe bavugaga ko bidashoboka harimo no kugira uruhare rukomeye mu gutunga ingo zabo no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Imibereho y'umuryango n’iterambere ryawo ubu noneho biri mu maboko ya bombi; umugore n'umugabo.

Mu myaka igera kuri 26 ishize, kugera kuri uru rwego rw'imyumvire byabaye urugendo rutoroshye, byasabye ko izi mpande zombi  zibyumva kimwe kandi biratanga umusaruro.

Ufitinema Gloriose na Kampororo Francine ni bamwe mu bagore gufatanya n’abagabo babo ngo baharanire kuzamura ingo zabo. Aba, iyo abagabo babo bagiye ku kiraka na bo begura imashini zabo imyenda ikabona urushinge.

Ufitinema ati "yaratuvunaga kuko umugabo yakoraga wenyine akorera umushahara wa leta bigatuma tufdatera imbere,ario ubungubvu arakora nanjye ngakora tugahuriza hamwe bigatuma tutagira ubukene."

Na ho Kampororo ati "Ubu iyo umugabo yinjije nanjye nkinjiza bituma abana babona uko babaho natwe bikaba uko kandi mbere si ko byabaga bimeze.Umutware turafatanya ubu tugeze ku muhigo w'inzu ebyiri nta kibazo dufite."

Ibi birahinyuza imyumvire ya kera yumvikanishaga umugore nk’umuntu ugomba kubyara, iby’iterambere ry’urugo bigaharirwa umugabo kandi akumva agomba kumutegera amaboko akamugenera mubyo akeneye byose.

Imirimo yo mu rugo yafatawaga nk’itagira icyo yinjiza bityo ntihabwe agaciro  kandi ivunnye yabazwaga umugore akayihugiraho ari nako imumaramo imbaraga, akenshi abo mu cyaro bo byabateraga no kuzahara bagasaza imburagihe.

Mulabacondo Charlotte ati "Byari ubuzima bubi kuba atabasha gukora ngo abashe kubona icyo ashaka.Ntabwo umugabo yagutunga ngo abone icyo ushaka cyose. Kera umugore nta gaciro yari afite mu iterambere yajyaga guhinga akazana inkwi ku mutwe akazana n'utwana ibintu byose bimuriho ariko ubu ngubu si ko bimeze."

Mu Mujyi wa Kigali Hari abagore bakora amanywa n'ijoro. Bo bahisemo kwigomwa ibitotsi. Abenshi batanga abagabo babo kubyuka. Ku isaha y'isaa munani z'igitondo, mu isoko rya Nyabugogo ryiganjemo ibiribwa wakwibwira ko ari ku manywa y’ihangu. Abagore barashishikaye, bamwe barazana imyaka, abandi bakayirangura bakajya kuyicuruza. Ikibashishikaje si ikindi uretse kuzamura ingo zabo."

Uwamariya Liliabe ati "Ubu turi abagore biyemeje gukorera ingo zacu,tugomba kubyuka kuko izi mboga ni zo ziba zigomba gukwira umugi wose.Umugore agomba gukora none se umugore ni ubyuka yicaye yireba ubwiza?"

Ngiruwonsanga Jacwueline ati "Mba naje gushaka imari ya mu gitondo kugira ngo mbone uko jya gucuruza nanjye.tugomba gushaka amafaraga natwe tugakemura ibibazo tuba twifitiye."

Saa yine z'igitondo, aba bagore  baba basubiye mu ngo zabo kwita ku bo basize,umunsi ukurikiyeho na bwo bakagaruka.

Kera bati ''nta nkokokazi ibika aho isake iri, Umugore arabyina ntasimbuka '' n'indi migani itandukanye y'Ikinyarwanda yapfobyaga ubushobozi bw'umugore.  Bashingiye ku kuntu abagore basigaye bafatiye runini ingo zabo, abagabo batari bake bahamya ko iyo mitekerereze itajyanye n’igihe.

Hambari Murara yagize ati  "Kuri uyu munsi wa none iyo migani ntiwayigenderaho bitewe n'uko hari byinshi abadamu bakora abagabo babona ko batabibasha ahubwo ari abadamu babibashije. Nk'ubu umugore wanjye ni we wampaye igitekerezo cyo gushyira imboga n'imbuto hano hanze,njyewe sinigeze mbitekereza."

Uretse aba bagore bakora akazi ka bari munsi ko gutunga ingo zabo, no mu nzego zo hejuru zifata ibyemezo  bariyo kandi ku ijanisha rishimishije. Urugero ni nko  mu nteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite, aho abagore ari 61%,  muri guverinoma abarenga 50% ni abagore. Abatari bake bashinze ibigo bikomeye, abandi ni abacuruzi cyangwa abayoboye ibigo bitandukanye.

Ibi byose bigashimangira insanganyamatsiko y'umunsi mpuzamahanga w'umugore muri uyu mwaka uzizihizwa ku itariki ya 8 werurwe, igira iti “Umugore ku ruhembe rwíterambere”

TWIBANIRE Théogène



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage