AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga ryifashishwa n'abana mu myigire yabo mu gusoma ibitabo

Yanditswe Feb, 11 2022 20:29 PM | 52,512 Views



Umunyarwanda, Niyizibyose Confident yakoze ikoranabuhanga ryifashishwa n'abana mu myigire yabo cyane cyane gusoma ibitabo, akaba ari umwe mu banyafurika 10 barimo guhatanira igihembo mpuzamahanga cy'amayero ibihumbi 15.

Niyizibyose ni umusore w'imyaka 23, yakoze uburyo bw'ikoranabuhanga cyangwa ibizwi nka App, aho umwana yegereza igikoresho cyikoranabuhanga nka telephone cyangwa tablet igitabo maze amashusho cyangwa ibindi birimo bikanyeganyega, bikanavuga. 

Ni uburyo butangaje kandi buvumbura amatsiko y'umwana.

Yagize ati "Ni app ifasha abana bo mu mashuri abanza mu buryo bushimishije, dukorana n'abasohora ibitabo tugakoresha iyo app n'igitabo umwana akareba animation zirimo, zigisha imibare icyongereza n'ubumenyi rusange."

Niyizibyose avuga ko ubu buryo bushimisha umwana kandi bikamwigisha atavunitse, haba gusoma ibijyanye n'ubumenyi rusange ndetse n'imibare.

Jean Ntawanguwe, umwe mu bakozi mu kigo gitunganya kikanagurisha ibitabo cyane cyane ibyagenewe abana, kinakoresha iri koranabuhanga rya Confident, avuga ko guhuza ikoranabuhanga n'igitabo ari uguharurira inzira yorohera umwana kugera ku ntego.

"Ni byiza cyane kuko bituma umwana yihuza cyane n'inkuru asoma n'amashusho abona mu gitabo, urugero hari abana bo mu mujyi ari nabo bakoresha cyane iryo koranabuhanga batazi inyamaswa, rero gushyira telephone hejuru y'igitabo cyirimo amashusho yinyamaswa agahita atangira kugenda ni ikintu kimushimisha aba ameze nk'uyibonye bigatuma abiha umwanya, rero ikoranabuhanga ryuzuzanya n'igitabo gisanzwe."

Bamwe mu babyeyi bafite abana barimo abiga mu mashuri abanza, bavuga ko umwana wiga hakoreshejwe ikoranabuhanga hari icyo yunguka kurusha utarikoresha. 

Niyizibyose Confident ari mu Banyafurika 10 bahatanira kuzegukana igihembo cy’ibihumbi 15 by’ama euro, mu irushanwa ry’ikoranabuhanga rifasha mu burezi bw’abana bo muri Afurika ryitwa Challenge App Afrique. 

Ritegurwa na Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa RFI, na Television ya France 24.

Muri iri rushanwa, uyu mwaka  hatanzwe imishinga ikabakaba 1000, ubu hasigayemo 10 irimo guhatanira igihembo.

Ubu mu Rwanda no mu mahanga abakoresha iri koranabuhanga cyangwa abaritunze mu bikoresho by'ikoranabuhanga ryabo barenga ibihumbi. Abarikoresha ku buryo buhorahao bari hagati ya 200 na 300 buri cyumweru.


Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage